Rwamagana City yatsinze Rutsiro FC, Gorilla FC inganya na Sunrise FC

Kuri uyu wa Gatanu hasubukuwe shampiyona hakinwa imikino ibiri y’umunsi wa 25 aho Rwamagana City yongereye amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere itsinda Rutsiro FC.

Rwamagana City FC yari yakoze urugendo iva i Rwamagana yerekeza mu karere ka Rubavu aho yari yakiriwe na Rutsiro FC kuri sitade Umuganda. Mbere y’uyu mukino Rwamagana City FC yari iri ku mwanya wa 13 n’amanota 23 mu gihe Rutsiro FC yari ku mwanya wa 14 n’amanota 21.

Ni umukino ikipe ya Rutsiro FC yakinnye iminota myinshi ari abakinnyi icumi kuko Bukuru Christophe ku munota wa 35 yabonye ikarita y’umutuku nyuma yo kubona iy’akabiri y’umuhondo ariko iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino irangira amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri n’ubundi amakipe yombi yakomeje gushakisha uko yabona amanota atatu ariko bishobokera ikipe ya Rwamagana City FC ku munota wa 86 ubwo Janvier yayitsindira igitego cyatumye yegukana amanota atatu itsinze 1-0 yatumye kuri ubu iri ku mwanya wa wa kabiri n’amanota 26 nibura irusha Marine FC ya 15 amanota 10 ariko itari yakina umukino wa 24.

Gorilla FC yanganyije na Sunrise
Gorilla FC yanganyije na Sunrise

Mu karere ka Bugesera, ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye Sunrise FC mu mukino amakipe yombi yanganyijemo igitego 1-1.Ikipe ya Sunrise FC ni yo yabanje igitego ku munota wa 49 gitsinzwe na Yafesi Mubiru ariko cyishyurwa na Mohamed Bobo Camara wa Gorilla FC ku ku munota 53, maze Gorilla FC iguma ku mwanya wa cyenda n’amanota 32 mu gihe Sunrise FC yavuye ku mwanya wa 12 ikajya ku mwanya wa 13 n’amanota 25.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu:

Mukura VS vs AS Kigali(Stade mpuzamahanga ya Huye,saa cyenda)

Marine FC vs Musanze FC(Stade Umuganda,saa cyenda)

Rayon Sports vs Police FC (Stade Muhanga,saa cyenda)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka