Rwamagana City yatewe mpaga, AS Muhanga ibona itike ya ½

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, nibwo ikipe ya Rwamagana City yari yasezereye AS Muhanga muri 1/4 muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, yatewe mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita y’umuhondo atatu, maze AS Muhanga ihabwa itike yo gukomeza, ihita itangaza ko abafana bazinjirira ubuntu.

AS Muhanga yabonye itike ya ½
AS Muhanga yabonye itike ya ½

Nyuma y’ikirego cyatanzwe n’ikipe ya AS Muhanga, irega Rwamaga City ko mu mukino ubanza wa 1/4 cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri yakinishije umukinnyi utemerewe gukina, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryafashe icyemezo cyo gutera mpanga ikipe ya Rwamagana City.

Ibyo byaturutse ku kuba iyo kipe yarakinishije Mbanza Joshua, kandi yari afite amakarita atatu y’umuhondo ataramwemereraga gukina uwo mukino. Ibi bisobanuye ko ikipe ya AS Muhanga ariyo igomba gukina umukino wa 1/2 uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri kuri sitade y’Akarere ka Muhanga, aho izakira ikipe ya InterForce yakomeje isezereye Nyanza FC.

Nyuma yo guhabwa andi mahirwe yo kuba yazamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, mu rwego rwo kwiyunga n’abafana bayo bari batunguwe n’ibyari byabaye isezererwa, uyu ni umukino ikipe ya AS Muhanga yahise itangaza ko abazifuza kuwureba bose nta mafaranga bazasabwa kuko kwinji ari ubuntu.

AS Muhanga yari yasezerewe na Rwamagana City itsindiwe mu rugo ibitego 2-1, mu mukino wo kwishyura wabereye i Muhanga, mu gihe umukino wa mbere yari yatsindiye i Rwamagana 1-0 ariko isezererwa ku bitego byinshi Rwamagana City yari yatsindiye hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka