Rwamagana City izakirira imikino yayo i Ngoma

Nyuma yo kuzamuka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, ikipe ya Rwamagana City FC, izajya yakirira imikino yayo mu Karere ka Ngoma.

Rwamagana City FC
Rwamagana City FC

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Perezida w’ikipe ya Rwamagana City, Uwimana Nehemie yavuze ko basuwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rigasanga ikibuga bakoreshaga kitujuje ibisabwa.

Yagize ati "Twasuwe na FERWAFA, ikibuga twaberetse basanze kitujuje ibisabwa, tuzajya twakirira i Ngoma”.

Ikipe ya Rwamagana City FC yatangiye imyitozo ku wa kane tariki 28 Nyakanga 2022, yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023, stade ya Ngoma izajya iyisangira n’ikipe ya Etoile de l’Est isanzwe ihakirira, izaba ikina mu cyiciro cya kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka