Rutsiro FC itsinzwe na Kiyovu Sports isubira mu cyiciro cya kabiri

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, ikipe ya Rutsiro FC yatsindiwe na Kiyovu Sports kuri stade ya Muhanga 3-1, mu mukino usoza shampiyona ya 2022-2023 isubira mu cyiciro cya kabiri.

Kiyovu Sports yatsinze Rutsiro FC iyimanura mu cyiciro cya kabiri
Kiyovu Sports yatsinze Rutsiro FC iyimanura mu cyiciro cya kabiri

Ikipe ya Rutsiro FC yarwanaga no kuba itamanuka, niyo yatangiye neza kuko ku munota wa 27 Mumbele Malekidogo witwaye neza mu minota yakinnye, yayitsindiye igitego nyuma yo gucenga yinjira mu rubuga rw’amahina, agatera agashoti kagendera hasi umunyezamu Nzeyirwanda Djihad ntiyashobora kuwukuramo.

Ku munota wa 35 Kiyovu Sports yabonye penaliti yatewe na Riyaad Nordien, ariko umupira awutera kure y’izamu hejuru. Mu minota itatu y’inyongera ku gice cya mbere, Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Erissa Ssekisambu amakipe ajya kuruhuka ari 1-1.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 61, Rutsiro yabonye ikarita y’umutuku yahawe Mumbele Malekidogo, ku ikosa yakoreye Muhozi Fred, kuvamo k’uyu musore wakinaga neza anyuze imbere iburyo, byaciye intege iyi kipe biha izindi mbaraga Kiyovu Sports, yahise ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Serumogo Ali ku munota wa 66.

Riyaad Nordien yahushije penaliti
Riyaad Nordien yahushije penaliti

Nyuma y’iminota itatu gusa, Rutsiro FC yabonye penaliti ariko Ndizeye Gad ayiteye umunyezamu Nzeyirwanda ayikuramo.

Ku munota wa 77, Kiyovu Sports yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Nsabimana Denis kuri koruneri, yari itewe na Muhozi Fred ari nacyo cyarangije umukino ari ibitego 3-1. Rutsiro FC imanutse mu cyiciro cya kabiri kuko isoreje ku mwanya wa 15 n’amanota 30.

Kiyovu Sports yasoje shampiyona iri ku mwanya wa kabiri ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, aho uyu mwaka isoje inganya amanota 63 na APR FC, ariko zitandukanywa n’ibitego zizigamye kuko izigamye ibitego 17 mu gihe APR FC izigamye 26.

Rutsiro FC imanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka itatu izamutse, kuko yageze mu cyiciro cya mbere mu 2020.

Rutsiro FC yasubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma y'imyaka itatu
Rutsiro FC yasubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka itatu
Abakinnyi Kiyovu Sports yakoresheje imanura Rutsiro FC mu cyiciro cya kabiri
Abakinnyi Kiyovu Sports yakoresheje imanura Rutsiro FC mu cyiciro cya kabiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muduhe amakuru ya rutsiro

alias yanditse ku itariki ya: 30-07-2023  →  Musubize

MUME MACE IRIBUKINE UYUMUNSI

MUCYO ERIC yanditse ku itariki ya: 3-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka