Rutsiro FC igiye gutangirana shampiyona ibibazo biyikomereye

Ubuyobozi bw’ikipe y’umupira w’amaguru y’Akarere ka Rutsiro (Rutsiro FC), butangaza ko bufite ibirarane by’abakinnyi n’abakozi bitari munsi y’amezi abiri, kandi bishobora kugira ingaruka mu gutangira shampiyona.

Rutsiro FC
Rutsiro FC

Ikipe ya Rutsiro FC yashoboye gusoza amarushanwa iri ku mwanya wa 14 muri shampiyona irangiye, ubuyobozi buvuga ko bwagize ibibazo by’ubukungu kuko mu mafaranga bifuje bashoboye kubona atagera kuri 60%, bisobanuye ko byari bigoye kugera ku byo bateguye.

Perezida wa Rutsiro FC, Nsanzimfura Jean Damascène, yabwiye Kigali Today ko bafite ikibazo cyo kubona amafaranga yo kwishyura abakinnyi n’abakozi, n’ubwo hari icyizere ko Akarere ka Rutsiro kayatanga.

Yagize ati "Akarere katwijeje kudufasha kubona ayo mafaranga tukaba twatangira imyitozo."

N’ubwo Akarere nk’umuterankunga mukuru gatanga amafaranga, ngo nta mwenda gafitiye abakinnyi ahubwo ikipe niyo ifitiye abakinnyi umwenda w’umushahara wa Gicurasi, Kemana na Nyakanga kubagifite amasezerano y’akazi babarirwa muri 13, naho abo yarangiye muri Kamena babafitiye amezi abiri.

Nsanzimfura ati "Nubwo abakinnyi bahembwa amafaranga atandukanye, ku kwezi duhemba hafi miliyoni icyenda, urumva ko mu mezi atatu bigera muri miliyoni 27 zirenga gato, kandi uretse imishahara, hari ayandi madeni ikipe ifite, yose abarirwa muri miliyoni 83. Harimo abatugaburiye mu giye cya COVID-19, ingendo, amacumbi twafashe twagiye gukinira mu zindi ntara ndetse n’amafaranga yo kwinjiza abakinnyi (recrutement) ataratanzwe yose."

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC buvuga ko n’ubwo bufite imyenda myinshi atari ikibazo kuko hari uburyo bagiranye amasezerano yo kwishyura, icyakora ngo igikomeje kubagora ni ukubona amafaranga yishyurwa ibirarane by’imishahara y’abakozi, nk’uko Nsanzimfura abivuga.

Ati "Umwenda ukomeye ni urebana n’abakinnyi n’abakozi."

Umwenda Rutsiro FC ifite ntugomba kwishyurwa n’Akarere ka Rutsiro gusa, kuko bafite abandi baterankunga nka Rutsiro Mountain ibagenera ibikoresho na miliyoni 15 ku mwaka, mu gihe Fun Club ya Rutsiro FC, itarenza miliyoni eshatu ku mwaka.

Ubuyobozi bwa Rutsiro FC buvuga ko nta kindi kibazo bafite uretse ubushobozi butuma batabona umutoza usimbura uwagiye, bakaba bazatangira shampiyona bakorana n’umutoza wungirije.

Rutsiro FC yaje ku mwanya wa 14 mu gihe bifuzaga kuza mu myanya y’imbere, nk’uko mu mwaka wabanje bari baje ku mwanya wa 6.

Nsanzimfura asobanura ko byatewe no gukina imikino mikeya, ati "Imikino iyo itabaye myinshi ngo abakinnyi bagire ubunararibonye bigorana."

Akarere ka Rutsiro mu mwaka wa 2021/2022 kari kageneye ikipe ya Rutsiro FC ingengo y’imari ya miliyoni 90 ariko bongereye ayandi umwaka urangira gatanze miliyoni 170, mu gihe ikipe yari yifuje ingengo y’imari ya milioni 380 kugira ngo ikipe ikore neza.

Ubuyobozi bwa Rutsiro FC buvuga ko bitewe n’ubushobozi budahagije, bisaba kwizirika umukanda nabyo bibakururira imyenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka