Byiringiro Lague azajya muri Sweden nyuma y’umukino wa Rayon Sports

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Byiringiro Lague wagurishijwe muri Sandvikens yo muri Suède azayerekezamo nyuma y’umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today,Byiringiro Lague w’imyaka 22 y’amavuko yavuze ko azajya muri Suède tariki 15 Gashyantare 2023.

Ati”Nzagenda tariki 15 Gashyantare.”

Byiringiro Lague azagenda nyuma y'umukino wa Rayon Sports
Byiringiro Lague azagenda nyuma y’umukino wa Rayon Sports

Kugenda kuri iyi tariki bivuze ko Byiringiro Lague uri mu bakinnyi ngenderwaho muri APR FC azafasha iyi kipe mu mukino ukomeye uzayihuza na mukeba wayo Rayon Sports tariki 12 Gashyantare 2023 mu karere ka Huye. Uyu mukino kandi uzaba ari nawo mukino wa nyuma uyu musore akiniye APR FC yatangiye gukinira mu 2018.

Byiringiro Lague tariki 26 Mutarama 2023 nibwo ikipe ya Sandvikens IF yatangaje ko yamuguze aho yayisiniye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi ikina mu cyiciro cya gatatu muri Suède aho shampiyona izatangira tariki 31 Werurwe 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka