Rutahizamu uyoboye abandi muri Uganda ategerejwe muri Rayon Sports

Umunya-Uganda Musa Esenu usanzwe ukina mu ikipe ya BUL yo muri Uganda, ategerejwe muri Rayon Sports ngo azifashishwe mu mikino yo kwishyura

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ishakisha rutahizamu n’umukinnyi wo hagatii, ubu amakuru atugeraho aravuga ko itegereje rutahizamu w’umunya-Uganda wakiniraga ikipe ya BUL Fc yo mu cyiciro cya mbere.

Musa Esenu utegerejwe muri Rayon Sports
Musa Esenu utegerejwe muri Rayon Sports

Uwo ni umunya-Uganda Musa Esenu biteganyijwe ko agera mu Rwanda Saa ine n’iminota ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali cya Kigali n’indege ya Rwandair, aho bivugwa ko yanamaze kumvikna n’iyi kipe.

Musa Esenu wanakinnye mu makipe nka Soana ( ubu yitwa Tooro United), Kampala Capital City Authority (KCCA) na Vipers, kugeza ubu hamwe na Ceaser Lobi Manzoki wa Vipers ni bo basoje imikino ibanza bayoboye abatsinze ibitego byinshi aho buri wese afite umunani.

Iyi kipe ya BUL FC Musa Esenu akinira, kugeza ubu nyuma y’imikino 15 ibanza iri ku mwanya wa kane n’amanota 24, aho iza inyuma y’amakipe nka Express, Vipers itozwa na Robertinho, ndetse n’ikipe ya KCCA iyoboye urutonde.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka