Rutahizamu Sugira Ernest ntari bukine umukino wa Uganda

Mu mukino wa mbere w’itsinda C uhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Uganda, rutahizamu Sugira Ernest ntari bukine uyu mukino kubera amakarita abiri y’umuhondo

Rutahizamu w’Amavubi Sugira Ernest uri mu bari bitezweho byinshi mu mukino uhuza Amavuni na Uganda Cranes, ntabwo akina umukino wo kuri uyu mugoroba kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye ku mukino wahuje u Rwanda na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN.

Sugira Ernest ntakina umukino wa Uganda
Sugira Ernest ntakina umukino wa Uganda

Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu, ntibari bazi ko Sugira Ernest atemerewe gukina uyu mukino, byatumye hiyambazwa impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF”, iza kubamenyesha ko atemerewe gukina uyu mukino.

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka