Rusheshangoga Michel yongereye amasezerano muri AS Kigali

Myugariro Rusheshangoga Michel wari umaze umwaka umwe muri AS Kigali, yongereye amasezerano yo gukinira iyi kipe undi mwaka

Muri iki cyumweru ikipe ya AS Kigali ni bwo yasinyishije Rugirayabo Hassan wakiniraga Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri, uyu ubusanzwe akaba akina inyuma ku ruhande rw’iburyo, ibi bikaba byaratumye benshi batekereza ko Rusheshangoga usanzwe ukina kuri uwo mwanya yaba agiye kuyivamo.

Rusheshangoga Michel yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri AS Kigali
Rusheshangoga Michel yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali

Si ko byagenze kuko uyu mukinnyi yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe ifashwa n’umujyi wa Kigali, aho yayisnyiye amasezerano y’umwaka umwe.

Iyi kipe ya AS Kigali, ni imwe mu makipe nayo akomeje kuvugwa ku isoko ry’abakinnyi, aho ubu rutahizamu w’ikipe ya Bugesera Shaban Hussein Tchabalala wifuzwa n’amakipe arimo Kiyovu, ngo iyi kipe yaba yiteguye kumusinyisha mu minsi ya vuba cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka