Rusanganwa Frederick Ntare wahoze akinira Amavubi yahishuye icyatumye atoroka.

Rusanganwa Fredric Ntare, wamenyekanye mu ikipe ya Mukura, APR FC no mu ikipe y’Igihugu Amavubi yavuze ko yatorotse kubera impungenge z’ubuzima bwa nyuma y’Umupira.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na KT Sports aho yavuze ku rugendo rwe rwa ruhago n’uburyo abayeho mu gihugu cy’Ububirigi, aho amaze imyaka 13 aba nyuma yo gutoroka ikipe y’igihugu mu gikombe cy’Afrika cya 2004 cyaberaga muri Tuniziya.

Rusanganwa Frederick Ntare yatorotse nyuma yo kujyana n'Amavubi mu gikombe cy'Afurika 2004
Rusanganwa Frederick Ntare yatorotse nyuma yo kujyana n’Amavubi mu gikombe cy’Afurika 2004

Tubanze tugaruke inyuma gato kuri Ntare wo mu Rwanda ….

Rusanganwa Frederic Ntare wavukiye mu karere ka kicukiro mu mujyi wa Kigali mu 1979, yatangiye gukina akiri muto nyuma yo gukururwa n’abakinnyi bahoze bakina mu ikipe ya Magerwa yaje guhinduka Terminus.

”Natangiye umupira w’amaguru nkiri umwana niga mu mashuri abanza aho navukiye Kicukiro, niho nakinaga ahahoze ari ETO-Kicukiro hari ibibuga byinshi mu kigo cy’Abaselezeliyani twakinaga umupira bisanzwe by’abana tuza gushing n’ikipe yitwaga Jaguar”

Mfite imyaka 16 natangiye kujya mu ikipe y’ingimbi ya STIL Fc mu 1993, nzamuka mu ikipe nkuru 1994. Urebye icyakundishije umupira ni abakinnyi nabonaga twari duturanye bakinaga muri Magerwa njye n’abandi bana bagenzi banjye twabatwazaga inkweto n’ibikapu bagiye gukina. tukabona ni ibintu byiza dukura natwe twumva tuzaba abakinnyi”

Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 ,Ntare yagiye gukina mu ikipe ya Inter-Star yo mu gihugu cy’Uburundi ahava agaruka mu Rwanda mu ikipe ya MUKURA hagati ya 1995-1996. Avuga ko ikipe ya Mukura yayigiriyemo ibihe byiza kurusha ahandi hose yagiye anyura .

“Namaze igihe kirekire nkina muri Mukura ndetse ndi na Kapiteni wayo, twagize ibihe byiza turi kumwe n’Umutoza NANDO Vacalero, twegukana igikombe cy’Amahoro ndetse duhagararira n’Igihugu muri CECAFA , icyo gihe twari dufite ikipe nziza ikipe yabanaga neza ndanabyibuka twabaga dufite abayobozi batubaga hafi barimo Abraham NAYANDI , Musonera Guido ndetse na Nyakubahwa Ambassadeur Karabaranga uba mu buholandi , Mukura nyifata nk’Umuryango wanjye.”

Mu 2000 yavuye mu ikipe MUKURA yerekeza muri APR FC mu ikipe ya APR FC yari ifite gahunda yo kwibikaho abakinnyi bari bakomeye mu gace k’Afrika y’u Burasirazuba avuga ko byari bigoranye kubona umwanya wo kubanza mu kibuga, umwaka wa mbere yawumaze atarafatisha, ariko mu 2001 atangira kubona umwanya bihoraho ikipe y’igihugu yakiniraga cyane mu ngimbi guhera 1996 atangira guhamagarwa mu ikipe nkuru guhera ubwo .

Yahamagawe mu basimbura bagombaga kwitabira igikombe cy’Afrika cya 2004,URwanda rwari rwitabiriye kunshuro ya mbere nyuma yo kutabasha kurenga amatsinda aho mu itsinda ryarimo URwanda,Tuniziya, na RDC hazamutse ikipe ya Guinea Conakry na Tuniziya icyakurikiyeho ku Mavubi nukugaruka murugo. Ubwo abakinnyi bari bitabiriye igikombe cy’Afrika ,Abayobozi n’Abatoza babo biteguraga kurira indege ibagarura mu Rwanda Rusanganwa Frederic Ntare yabaciye murihumye aratoroka.

Ntare aratoroka …..

Impamvu yateye Rusanganwa Fredric Ntare gutoroka yakomeje kutavuga rumwe iba ubwiru kuva icyo gihe kugeza none.
• Umupira w’Amaguru mu Rwanda yabonaga bigoye ko watera imbere ugatunga umuntu uwukina nyuma yo gusezera.

• Yari yarabuze amahirwe yo kubona ikipe yo hanze kubera kubura umuntu uhagarira inyungu ze (Agent) yifuzaga gushakira ubuzima mu bindi, igisubizo gihita kiba kujya ku mugabane w’I Burayi.

Mu kiganiro na KT Radio yagize ati “Twagiye gukina mu by’ukuri hari ibyo bita amahirwe (chance) mu buzima njyewe si ubwa mbere nari ngeze aha i Burayi twaje kuhakorera umwiherero mu 1997 kuko nari nkiri umusore numvaga umupira wanjye uzatera imbere nkaba nagaruka kuhakina nk’uwabigize umwuga .

Yagize ati “Si ko byagenze nyine nawe urabizi mu mupira iyo udafite ugukurikirana (Agent) ntabwo biba byoroshye . kuva 1997 kugeza 2004 nawe urumva nta n’imbaraga nari nkifite sinari kubona amahirwe yo gukina i Burayi , iyo bigenze gutyo rero uravuga uti football nzayikina mpaka imyaka ingahe? ese nyuma nindangiza gukina nzabaho gute n’umuryango wanjye?

“Icyo gihe naraje nta mahirwe yandi nari kuzongera kubona yo kujya i Burayi, nuko naje turangije gukina match mfata gahunda yo gutorokera hano i Burayi twari tumaze gukina match zose twavuyemo icyari gisigaye nyine ni ugusubira mu rugo .”

Ntare ubu asigaye yibera mu Bubiligi ...
Ntare ubu asigaye yibera mu Bubiligi ...

“Naravuze nti ntacyo ntakoreye igihugu cyacu cy’u Rwanda igisigaye ni ugutegura ubuzima bwanjye bw’imbere icyari gisigaye ni ugushaka ubuzima icyo ni cyo cyanzanye hano i Burayi, abavuga ko naje nje gushaka ikipe barambeshyera kuko nta ngufu zo gukina nari nsigaje nabonaga ndimo nsaza kandi byari no kugorana kubona ibyangombwa bimfasha kubona ikipe.”

Aracyababazwa n’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, no guhezwa kw’abahoze bakinira Amavubi ….

Rusanganwa Fredric NTARE avuga ko ababazwa cyane n’Ihezwa ry’abahoze bakina mu nzego z’umupira avuga ko atazigera agaruka mu mupira w’u Rwanda niba bidahindutse, mu bindi bimubabaza ni imibereho y’abakinnyi bo mu Rwanda, we avuga ko mu gihe shampiyona y’u Rwanda ikiri mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga nta mpamvu yo gufata abakinnyi amasaha yose ngo bakwiye kujya barekurwa bagakora n’indi mirimo ku ruhande kuko amafaranga y’umupira gusa ku rwego rw’Umupira w’URwanda atatunga umuntu mu gihe akina no mugihe yasezeye.

Ntare (utambaye hejuru) hamwe n'ikipe ye y'abatarabigize umwuga baheruka kwegukana igikombe
Ntare (utambaye hejuru) hamwe n’ikipe ye y’abatarabigize umwuga baheruka kwegukana igikombe

Mu bindi bimubabaza harimo kuba mu Rwanda hataba abantu bafasha abakinnyi kujya i Burayi n’abakabafashije bakinnyeyo ntibahabwe umwanya aha yagize ati” urugero nko mu bubirigi ntamuntu umenya amakuru kuri ruhago y’u Rwanda usanga n’iyo ubabwiye bakubwira ko abo bibuka ari abahoze bakinayo Katawuti, Kalisa Claude, Henry Munyaneza na Desire Mbonabucya.

Rusanganwa Frederic Ntare aba mu gihugu cy’u Bubiligi mu mugi wa Moerbeke mu gice cy’Abafulama (Flamands) aho akora akazi ko gukora mu mashini zifotora impapuro akazi avanga no gukina mu makipe yaho y’Abatarabigize umwuga, avuga ko akina imikino 2 mu cyumweru, iyo ikipe ye yatsinze umukino ahabwa ama-Euros 200, ukongeraho n’ay’ubwitabire (Participation) 100, bivuze ko mu Cyumweru aba shobora kwinjizaama-euros 600 ahwanye n’ibihumbi 540Frws ku cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ntare Freddy ndamwibuka kabisa muri Mukura. Ntakosa yakoze kuva yaragiye amaze gukinira igihugu imikino yose.
Amakuru ya Muronda Jean Pierre, Munyaneza Djuma, Mudakikwa etc ?

Christophe yanditse ku itariki ya: 20-01-2019  →  Musubize

Ntare ndamuzi yari umuhanga bikaze akinana na Munyaneza Djouma na Muronda J.Pierre; Yakoze igikwiye kuko yagiye kwishakira amasaziro ! Mwifurije kuramba.

TMB yanditse ku itariki ya: 10-05-2017  →  Musubize

Ari wowe se? Yahisemo neza rwose.

dura yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

Ibyo yakoze nanjye nabikora burya ngo amahirwe aza rimwe mu buzima yarayabonye ayabyaza umusaruro burya imibereho irarutana iburayi haruta inaha mu mibereho y’iyi si dutuyemo

Coco yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

Ntare ibyo avuga nukuri jye muzi adukinira muri mvs yize muri iAve kabutare mubyubuhinzi yari umukinnyi mwiza gusa avugishije ukuri kuko iyo adatoroka aba ameze nkabo tuzi urugero ni nka ba tigana ba ngiruwonssnga nabandi bo muyandi makipe ntashatse kuvuga mvuze iyange kuko ntawavuga ko natandukiriye gusa ntare mwifurije kurangwa nukuri namahirwe

Mwami yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka