Ruremesha yavuze ku misifurire n’uwo aha amahirwe y’igikombe mbere yo guhura na APR FC

Umutoza Ruremesha Emmanuel utoza Kiyovu Sports arasaba abasifuzi kureka hagatsinda uwabikoreye, anatangaza ko APR Fc itamutse imutsinze yaba isatiriye igikombe

Kuri uyu wa Kabiri ku bibuga bitandukanye harakinwa imikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho umukino ukomeye cyane ari uzahuza APR Fc na Kiyovu Sports.

APR na Kiyovu Sports ziracakirana kuri uyu wa Kabiri
APR na Kiyovu Sports ziracakirana kuri uyu wa Kabiri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo Kiyovu Sports imyitozo yayo ya nyuma, aho nyuma yayo twaje kuganira n’umutoza wayo Ruremesha Emmanuel, atubwira uko ikipe ye yiteguye ikipe ya APR FC.

Umutoza Ruremesha Emmanuel uheruka gutsinda Heroes ibitego 5-0, avuga ko uko bakinnye uwo mukino Atari ko bakina na APR FC, kuko azi neza ko ari ikipe ikomeye kandi ifite abakinnyi beza, avuga ko bazajya bahindura imikinire bitewe n’ibyo APR iri gukina, kuko igenda ihindura imikinire bitewe n’ikipe bari gukina, nk’aho avuga ko bajya bakina uburyo bwa 4-3-3, 4-2-3-1 ndetse n’ubundi.

“Mu myitozo y’uyu munsi icyari gihari gikomeye ni ukuganiriza abakinnyi, kuko uko wakina na Heroes si ko wakina na APR ugendeye ku bigwi byayo n’abakinnyi bayo, ni ikipe ikina uburyo butandukanye bitewe n’ikipe bagiye gukina, ubu nonaha sinakubwira ngo izakina gutya kuko uko nayibonye ikunda guhindura uburyo bwinshi ikina.”

Mu gihe hamaze iminsi havugwa imisifurire itangenda neza muri shampiyona y’u Rwanda, Ruremesha we aratangaza ko yizera ko abanyarwanda ari abahanga ariko bagakwiye kumva amarira y’abatoza n’abakunzi b’umupira, hagatsinda uwabikoreye Atari uwafashijwe gutsinda.

“Nibaza ko ibyo bintu byavuzwe ababitegura nabo byamaze kubageraho, nabo barumva amarira y’abatoza, amarira y’abafana, barumva uko abanyamakuru babivuga nibaza ko nabo bafite inshingano zo kubihindura"

Ruremesha Emmanuel umutoza wa Kiyovu Sports
Ruremesha Emmanuel umutoza wa Kiyovu Sports

Yakomeje agira ati "Byibura umuntu ajye mu kibuga atsindwe kuko yananiwe, kuko yarushijwe, ariko sintsinzwe kuko umusifuzi yatumye ntsindwa, ariko icyo nemera ni uko abasifuzi b’abanyarwanda ari abahanga, bagerageze babaganirize umuntu atsindwe kuko bamurushije.”

Ku bijyanye n’urugamba rwo guhatanira igikombe, Ruremesha asanga Police yaramaze kuva mu rugamba rwo guhanatira igikombe nyuma yo gutsindwa na AS Kigali

“Police gutakaza uriya mukino mbona bisa n’ibyayirangiriyeho, APR na Rayon Sports ubona ari zo ziri kurwanira igikombe, abandi wavuga ko bari kurwanira kuza mu myanya ine, nka APR match zisigaye zikomeye isa nk’iyazirangije, ejo niramuka inadutsinze nibaza ko kubona umwanya wo kuyigarura bizaba biyigoye, iramutse idutsinze izaba ifite amahirwe nka 80% yo gutwara igikombe”

Umukino uzahuza APR FC na Kiyovu Sports uraba kuri uyu wa Kabir guhera Saa Cyenda kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, ukazasifurwa na Hakizimana Louis uzafashwa na Hakizimana Ambroise ndetse na Bwiriza Nonati bazaba basifura ku ruhande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kiyovu izashakire amanota ahandi naho Apr yacu yo yafatiyeho kdi intego nugutwara igikombe ntamukino dutakaje!!kdi abasore bacu turabashimira buryoki barimo kudushimisha buruko bakinnye ,kdi nubwo twatwara igikombe ark bazadubirire reyo nka 4kugirango amagambo ashire ivuga.niho tuzagitwara twishimye cyane.murakoze

Niyongira jean damascene yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka