Rurangirwa Louis yabaye uwa mbere watanze kandidatire yo kuyobora Ferwafa

Rurangirwa Louis wigeze kwiyamamariza kuyobora Ferwafa mu myaka ine ishize, yongeye kubimburira abandi gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Ferwafa n’ubundi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 01/06/2021, ni bwo hatangiye ku mugaragaro igikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa”, bikazasozwa tariki 04/06/2021.

Rurangirwa Louis yatangaje ko yiyamarije kuyobora Ferwafa
Rurangirwa Louis yatangaje ko yiyamarije kuyobora Ferwafa

Rurangirwa Louis wabaye umusifuzi mpuzamahanga, akaba Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF”, ni we wabimburiye abandi gutangaza ko aziyamamariza kuyobora Ferwafa, nk’uko yari yanabigenje kuri manda iheruka.

Yahise anatangaza kandi urutonde rw’abandi bakandida bazafatanya kwiyamamaza barimo Madamu KAYISIME Nzaramba wigeze kuyobora akarere ka Nyarugenge wiyamamaza ku mwanya wa Visi-Perezida, harimo kandi Rtd SSP HIGIRO Willy Marcel wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi, akaba ari ku mwanya w’uzaba ashinzwe umutekano.

Komite Nyobozi ya Rurangirwa Louis bazafatanya kwiyamamaza

1 Mr. RURANGIRWA Louis: Perezida
2 Ms. KAYISIME Nzaramba: Visi-Perezida
3 Mr. NDAYAMBAJE Pascal: Komiseri ushinzwe umutungo
4 Rtd SSP HIGIRO Willy Marcel Komiseri ushinzwe umutekano
5 Dr. MPATSWENUMUGABO Jean Bosco Komiseri ushinzwe ubuvuzi
6 Me. MUKASHYAKA Joséphine Komiseri ushinzwe amategeko
7 Mr. NKURUNZIZA Benoit Komiseri ushinzwe amarushanwa
8 Mr. NDARAMA Mark Komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru
9 Ms. MUKASEKURU Deborah Komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’abagore
10 Ms. MUGISHA Benigne Komiseri ushinzwe gushaka amasoko

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka