Ruracyageretse hagati y’amakipe arwanira kutamanuka, Mukura yiyongereye amahirwe

Mu mikino ibanza iy’umunsi wa nyuma ku makipe arwanira kutamanuka, Mukura na Gasogi zabonye amanota atatu, Gorilla na Sunrise zijya mu makipe ashobora kuvamo imwe imanuka

Kjuri uyu wa Gatanu ni bwo hakinwaga imikino y’umunsi wa gatandatu ku makipe umunani arwanira kutamanuka, aho kugeza ubu ikipe ya AS Muhanga yo yamaze kumanuka bidasubirwaho.

Ikipe ya Mukura VS ni imwe mu makipe yari afite ibyago byinshi byo kumanuka, gusa yaje kwitwara neza itsindira Gorilla i Bugesera igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Williams Opoku, bituma Gorilla isigara ahabi.

Mukura VS yatsinze Gorilla FC igarurira icyizere abakunzi bayo
Mukura VS yatsinze Gorilla FC igarurira icyizere abakunzi bayo

Uru rugamba ruzasozwa ku wa mbere tariki 28/06, aho ikipe ya Mukura VS izaba ihura na AS Muhanga yamaze kumanuka, mu gihe Sunrise na Gorilla nazo zitarizera kuguma mu cyiciro cya mbere zizihurira, izatsindwa ikaba ishobora guhuta ikurikira AS Muhanga.

Uko imikino y’uyu munsi yagenze

Sunrise FC 5-1 Musanze FC
SC Kiyovu 1-0 Etincelles FC
AS Muhanga 0-4 Gasogi United
Gorilla FC 0-1 Mukura VS

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka