Ruhango: Baranyomoza amakuru avuga ko hari abakinnyi bafunze

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buranyomoza amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko hari abakinnyi n’abayobozi b’akarere baraye mu buroko.

Mu ijoro rya tariki ya 13/05 zishyira tariki ya 14/05/2016, nibwo ku mbuga zitandukanye hakomeje gucaracara amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi bari bavuye gukina n’ikipe ya Gisagara, baraye mu maboko ya polisi kubera kunanirwa kumvikana n’abayobozi bari baherekeje ikipe y’abahungu n’abakobwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko bwemera ko habayeho ubwumvikane buke hagati y’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi, ariko ko nta muntu numwe wigeze afungwa.

Abayobozi ba Ruhango baranyomoza amakuru avuga ko hari umukinnyi ufunzwe
Abayobozi ba Ruhango baranyomoza amakuru avuga ko hari umukinnyi ufunzwe

Rurangwa Sylvain, ushinzwe siporo mu karere ka Ruhango, avuga ko bavuye gukina n’ikipe ya Gisagara, ibatsinze ibitego 4-0, bageze mu karere ka Ruhango abakinnyi bari baturutse mu mirenge ya Kinihira, Kinazi na Bweramana yo muri aka karere, banga gutaha bavuga ko bashaka amafaranga.

Uyu muyobozi yagize ati “twageze ku karere hari imodoka zabazanye zinagomba kubasubiza mu mirenge baturutsemo, ariko baranga ngo barashaka amafaranga. Kandi mu by’ukuri tujya gukina nta mafaranga twari twumvikanye kubaha. Ariko baduserereje ku buryo n’ubu batahanye imyenda bakinanye banze kuyitanga”.

Rurangwa akavuga ko bakomeje gutera amahane cyane, kugeza ubwo bitabaje polisi, ariko polisi ntiyagira uwo ifunga ahubwo ikaba yakoze akazi ko kubumvikanisha abanyeshuri bamwe bakemera gutaha.

Ati “Rwose bamwe batashye mu kanya saa munani z’ijoro, ariko ubu twabihosheje nta kindi kibazo kigihari”.

Aya makuru kandi ashimangirwa n’ubuyobozi bwa Polisi ishami rya Ruhango, aho buhakana ko nta mukinnyi cyangwa umuyobozi bwafunze.

Umuyobozi wa Polisi ishami rya Ruhanho CIP Bosco Ndayisabye, avuga ko nta muntu numwe bafunze, gusa akemera ko bitabajwe nk’abantu bari bananiwe kumvikana, ariko ntibagira uwo bafunga.

Ibi byose bika byabaye nyuma y’imikino mu marushanwa Kagame cup, yahuzaga ikipe za Ruhango na Gisagara yahuriye kuri TTC Save.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hhhhhhhh. Yewe Ruhango wagorwa!!! Ariko se ubundi koko ikipe ya Sylivain na coatcher NYAMIHANA!!!! Bine ni bike cyane. Mayor wagombye kujya ugena umuntu muzima ukurikirana ikipe kuva itangira gahunda nk’izi kuko zihesha agaciro Akarere. Nari nzi ko mugiye gukora mu maraso mashya none!!!!

Bihibindi yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka