Rugirayabo Hassan wakiniraga Mukura VS yerekeje muri AS Kigali

Myugariro w’ikipe ya Mukura Rugirayabo Hassan, yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Ku munsi w’ejo ni bwo ikipe ya Gasogi United yemeje bidasubirwaho yamaze gusinyisha rutahizamu w’ikipe ya Mukura VS Iradukunda Bertrand, umwe mu bakinnyi iyi kipe yagenderagaho mu myaka ibiri ishize.

Rugirayabo Hassan wakiniraga Mukura VS yerekeje muri AS Kigali
Rugirayabo Hassan wakiniraga Mukura VS yerekeje muri AS Kigali

Iyi kipe ya Mukura imaze iminsi ivugwamo amikoro aho abakinnyi bamaze amezi arindwi nta mushahara babona, bivugwa ko abakinnyi benshi bari bayifatiye runini bari kwifuza kuyisohokamo bakerekeza mu yandi makipe.

Rugirayabo Hassan myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, ni umwe mu bakinnyi beza iyi kipe yari ifite, nawe yahisemo kuva muri iyi kipe yerekeza mu ikipe ya AS Kigali, aho bivugwa uyu mukinnyi wanifuzwaga na Rayon Sports yatanzweho Miliyoni 6 Frws.

Usibye Iradukunda Bertrand na Rugirayabo Hassan, iyi kipe ifite abandi bakinnyi barangiza amasezerano bashobora kuva muri iyi kipe umunota uwo ari wo wose barimo Duhayindavyi Gael, Mutijima Janvier, Ndizeye Innocent na Munezero Dieudonne.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka