Rucogoza Aimable Mambo nawe yahagaritswe na Bugesera

Myugariro w’ikipe ya Bugesera nawe yahagaritswe n’ikipe ya Bugesera aregwa imyitwarire mibi yamuranze mu minsi ishize

Uyu mukinnyi, abaye uwa gatatu uhagaritswe n’ikipe ya Bugesera, nyuma y’umukino wabahuje n’ikipe ya Rayon Sports ikabanyagira ibitego 5-0, aho habanje guhagarikwa Ndatimana Robert na Niyonkuru Djuma Radjou.

Ikipe ya Bugesera imaze guhagarika abakinnyi batatu nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports
Ikipe ya Bugesera imaze guhagarika abakinnyi batatu nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe yandikiwe na Perezida wa Bugesera Gahigi Jean Claude uyu mukinnyi nawe akayisinyaho ko ayakiriye, Rucogoza Aimable Mambo yahagaritswe imikino ine na Bugesera Fc.

Ndatimana Robert nawe yahagaritswe ukwezi
Ndatimana Robert nawe yahagaritswe ukwezi

Ibaruwa yandikiwe Rucogoza Aimable imumenyesha ko yahagaritswe ku kazi

Aba bakinnyi bose uko ari batatu bamaze guhagarikwa banakiniye Rayon Sports, byanavuzwe ko baba baragize uruhare mu gutsindwa n’ikipe ya Rayon Sports, ndetse bamwe bamwe bakanabashinja kuba ngo barariye ruswa kuri uyu mukino.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka