Rubavu: Rayon Sports yishimanye n’abanyeshuri ba G.S.St Joseph Muhato (Amafoto)

Mbere yo gukina na Marine FC, ikipe ya Rayon Sports mu Karere ka Rubavu yasuye abana biga ku kigo cy’amashuri cya G.S.St Joseph Muhato, bisanzurana n’abakinnyi inabagenera impano, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022.

Byari ibyishimo ku banyeshuri
Byari ibyishimo ku banyeshuri

Muri ibi birori byabereye kuri iryo shuri rihererereye mu Murenge wa Rubavu Akarere ka Rubavu, abakinnyi batandukanye ba Rayon Sports ndetse n’abayobozi baganiye n’abana biga muri iki kigo, ndetse bagira n’ubutumwa babagenera.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umunyamabanga wa Rayon Sports, Namemye Patrick, yavuze ko iyi gahunda iri mu rwego rwo kwegereza ikipe abakunzi bayo, kandi ko ari ibintu bizakomeza bizajya bikorwa cyane cyane ku mikino iyi kipe izajya ikinira mu ntara.

Mbirizi Eric ateruye umwe mu bana biga kuri iri shuri
Mbirizi Eric ateruye umwe mu bana biga kuri iri shuri

Iyi kipe muri iki gikorwa yakoze yasize ihaye impano y’imipira yo gukina abanyeshuri biga muri G.S. St Joseph Muhato yizeho abakinnyi batandukanye bakomeye, barimo Niyibizi Ramadhan ukinira APR FC ndetse na Iraguha Hadji ukinira Rayon Sports.

Kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda kuri Stade Umuganda, Rayon Sports irakirwa na Marine FC mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona.

Kapiteni wungirije Ndizeye Samuel atanga imipira
Kapiteni wungirije Ndizeye Samuel atanga imipira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

reyon siport yacu nikomerezaho kuko nikipeyabafana bayikunda mukibuga nohanze nishakinsinzi muribyose tuyirinyuma pe.

Mathias yanditse ku itariki ya: 1-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka