Rubavu: Ikipe y’abacuruzi b’ibirayi yatwaye igikombe cy’Ubumwe bwa Busasamana

Ikipe y’umupira w’amaguru igizwe n’abacuruzi b’ibirayi (Umurabyo) yo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, niyo yegukanye igikombe ‘Ubumwe bwacu imbaraga zacu’, cyateguwe n’Umurenge wa Busasamana mu gufasha abaturage gushyira hamwe no kwishimira gutsinda icyorezo cya Covid-19.

 Ikipe y'abacuruzi b'ibirayi yishimira igikombe
Ikipe y’abacuruzi b’ibirayi yishimira igikombe

Umurabyo watwaye igikombe nyuma yo gutsinda ikipe y’Umurenge wa Busasamana ibitego 2-1.

Ku mwanya wa Gatatu haje ikipe y’Umurenge wa Bugeshi yatsinze iya Polisi mu Murenge wa Bugeshi 3-1.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana butangaza ko bwateguye irushanwa kugira ngo bafashe abaturage kwiyibutsa ko ubumwe bwabo arizo mbaraga zabo.

Abafana bari buzuye kandi bishimye
Abafana bari buzuye kandi bishimye

Nsabimana Mvano Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana wateguye irushanwa, avuga ko mbere ya Covid-19 abaturage, abikorera n’inzego z’umutekano bakoreraga hamwe, ariko Covid-19 ije abaturage bajya muri guma mu rugo, ntihongera kubaho ibikorwa bibahuza.

Ati “Ni irushanwa rifite intego iganisha ku kwibutsa abaturage bacu ko turi bamwe, ndetse twifuza gukomeza kuba umwe dukorera hamwe nk’uko byari bimeze mbere ya Covid-19. Twahuriraga mu bikorwa binyuranye, ariko icyo cyorezo cyatumye abantu bajya muri guma mu rugo, ubu irimo kurangira twifuza kongera gukorera hamwe kuko nizo mbaraga zacu zituma twihuta mu iterambere, kandi Ubumwe bwacu butuma dufatanya tugafasha n’abatishoboye. Nyuma yo gukina no gutwara igikombe twaremeye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, hamwe n’indi miryango itishoboye kandi byose bivuye mu baturage bacu."

Abaturage bitabiriye umupira kuko batari baherutse ibikorwa bibahuza ngo bishime
Abaturage bitabiriye umupira kuko batari baherutse ibikorwa bibahuza ngo bishime

Mvano avuga ko bagiye gukomeza gutegura amarushanwa bahereye mu tugari kugira ngo babashe kureba impano z’urubyiruko, ziganje mu bana ba Busasamana.

Ikipe Umurabyo yatwaye igikombe yahawe Amafaranga y’u Rwanda y’Ibihumbi 90, naho iy’Umurenge wa Busasamana yabaye iya kabiri yambikwa imidari, ihabwa ibihumbi 70, mu gihe ikipe ya Bugeshi yatsindiye umwanya wa Gatatu yahawe amafaranga ibihumbi 40.

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko bashimira ubuyobozi bwongeye kubazanira ibyishimo, nyuma y’icyorezo cya Covid-19 cyabahejeje mu ngo kikabahombya.

Abafana bari bisiza amarangi
Abafana bari bisiza amarangi

Uyu ati "Turishimye kandi turashimira abayobozi badutekerereza, ntitwaherukaga ibikorwa biduhuza ngo twishime nk’uyu munsi, ariko urabona abana n’abakuru bishimye nyuma y’igihe kinini tudahura."

Mvano avuga ko Imiyoborere myiza igomba gutanga ibyishimo kandi abaturage bishimye bumvira ubuyobozi. Yongeraho ko bagiye kuzajya batumira ayandi makipe mu gushaka ibishimisha abaturage, ariko baha ubushobozi ikipe y’umurenge.

 Abatishoboye bafashijwe nyuma y'umukino w'umupira w'amaguru
Abatishoboye bafashijwe nyuma y’umukino w’umupira w’amaguru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka