Rubavu : Bateguye umunsi wo gutera inkunga Etincelles FC

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwateguye inama ihuza abafatanyabikorwa bakorera muri aka Karere mu kubereka ibikorwa bya Etincelles FC no kuyishyigikira mu marushanwa ya shampiyona.

Ikirango cy'ikipe ya Etincelles FC
Ikirango cy’ikipe ya Etincelles FC

Itangazo ryanditswe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu risaba abantu kwitabira inama yabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu tariki 19 Kanama 2023 ahazwi nka Public Beach.

Muri iyi nama habayeho umusangiro no gukusanya inkunga y’ikipe ya Etincelles kugira ngo izashobore kwitwara neza mu marushanwa igiye kwitabira.

Ndagijimana Enock, Perezida wa Etincelles, yabwiye Kigali Today ko inama igamije kumurika ibikorwa by’ikipe ariko no gukusanya inkunga ikenewe.

Ndagijimana avuga ko ku mwaka ikipe ya Etincelles ikenera nibura miliyoni 250 ariko Akarere ka Rubavu kabagenera miliyoni 120 bigatuma idashobora gushyira mu bikorwa gahunda zayo bigatuma ifata amadeni.

Ndagijimana avuga ko ikipe ya Etincelles ifite umwenda ubarirwa muri miliyoni 30 ifitiye abagiye bayifasha kandi ugomba kwishyurwa.

Bumwe mu buryo bwo gufasha ikipe kubaka ubushobozi bujyana no gukorana n’ibigo bikomeye mu bikorwa byo kwamamaza, ariko ngo bateganya no gukorana n’abakunzi b’ikipe mu rwego rwo kuyitera inkunga kugira ngo ishobore kwihaza.

Ikipe ya Etincelles ubu ni yo kipe y’Akarere iserukira Intara y’Iburengerazuba nyuma y’uko ikipe ya Rutsiro na Espoir zimanutse mu cyiciro cya kabiri.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Karere ka Rubavu bavuga ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu gufasha ikipe ya Etincelles ariko hafashwa n’abana bakiri bato kuyizamukiramo kuko muri aka Karere haboneka abana bafite impano yo gukina.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bushyigikiye iyi kipe izamura impano z’abana ndetse bigatuma bazamuka mu makipe akomeye nk’uko hari n’abayizamukiramo bakajya gukina hanze y’igihugu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bushaka ko ikipe itangira guhatanira ibikombe no guhagararira u Rwanda mu mahanga kandi ko bizagerwaho hashingiwe ku igenamigambi rigiye gukorwa ririmo no gushyiraho umunsi wa Etincelles.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka