Rubavu: Abitabiriye umukino w’Amavubi na Congo barapimwa Ebola

Mu Karere ka Rubavu abafana bitabiriye umukino uza guhuza ikipe y’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bari gupimwa icyorezo cya Ebola kimaze iminsi cyaribasiye uduce tumwe na tumwe twa Congo.

Abafana barimo gupimwa Ebola
Abafana barimo gupimwa Ebola

Ni mu gihe abafana benshi bitabiriye uyu mukino baturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo baje gushyigikira ikipe yabo, hakaba hari gukumirwa ko hagira ugeza iki cyorezo mu Rwanda.

Amavubi na RDC kuri uyu wa Gatatu saaa 15h30, nibwo uyu mukino ubanza wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 utangira.

Umukino wo kwishyura uteganijwe kuzabera i Kinshasa tariki 20/11/2018, aho izatsinda izahura n’ikipe ya MAROC

Abafana ba Congo bamaze kugera muri Stade ya Rubavu ari benshi
Abafana ba Congo bamaze kugera muri Stade ya Rubavu ari benshi
Abafana b'Amavubi batangiye gucinya akadiho
Abafana b’Amavubi batangiye gucinya akadiho
Amavubi arimo kwishyushya
Amavubi arimo kwishyushya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka