Rubanguka Steve yabonye ikipe nshya muri Chypre

Umunyarwanda Rubanguka Steve wakinaga mu cyiciro cya kabiri mu Bugereki, yamaze kubona indi kipe nshya mu cyiciro cya mbere muri Chypre

Nyuma y’imyaka ibiri yari ishize Rubanguka Steve ari umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Karaiskakis yo mu cyiciro cya kabiri mu Bugereki, uyu mukinnyi yamaze guhindura ikipe yerekeza mu cyiciro cya mbere muri Chypre.

Uyu mukinnyi usanzwe uhamagarwa mu ikipe y’igihugu AMavubi aho ndetse amaze no kuyikira umukino umwe, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagaragaje ko yamaze guhindura icyerekezo ajya mu ikipe ya Ermis Aradippou FC.

Rubanguka Steve w’imyaka 24, yanyuze mu makipe atandukanye arimo RFC Wetteren (2015–2017), 2017–2019 akinira ikipe ya K. Patro Eisden Maasmechelen, 2019–2020 yakiniraga K. Rupel Boom FC zo mu Bubiligi, ayivamo 2020 yerekeza muri Karaiskakis yakiniraga kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo kipe ibarizwa muri 2eme division apana 1st division

Eric yanditse ku itariki ya: 20-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka