Romami utarahiriwe muri Zambia agiye kugaruka muri Kiyovu Sports

Romami Andre wari umaze iminsi aba muri Zambia aho yashakaga ikipe, agiye kugaruka muri Kiyovu Sports nyuma yo kubura ikipe.

Romami Andre yatandukanye na Kiyovu Sports muri 2017, ubwo yari imanutse mu kiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1
Romami Andre yatandukanye na Kiyovu Sports muri 2017, ubwo yari imanutse mu kiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1

Romami Andre, usanzwe ukina nka rutahizamu, yabitangarije Kigali Today mu kiganiro yagiranye nayo aho ari i Lusaka muri Zambia.

Yavuze ko byamugoye kubona ikipe muri Zambia none ubu yamaze kuvugana na Kiyovu kugaruka kuyikinira.

Yagize ati "Nifuzaga gukina muri Zambia aho nakoze igeragezwa mu makipe atandukanye nka Lusaka Dynamos ariko ntibyakunze ko mbona amasezerano."

Romami yabwiye Kigali Today ko azagera mu Rwanda ku wa Kane w’icyumweru gitaha.

Romami yahoze muri Kiyovu Sports akayivamo ku mpera z’umwaka w’imikino 2016/2017 ubwo yamanukaga mu kiciro cya kabiri .

Romami Andre ni umwe muri ba rutahizamu bazwiho ubuhanga mu gutsinda ibitego no kugora ba myugariro
Romami Andre ni umwe muri ba rutahizamu bazwiho ubuhanga mu gutsinda ibitego no kugora ba myugariro

Yumvikanye nayo ko azagaruka kuyikinira akazatangira gukinishwa mu mikino yo kwishyura.

Mu bindi bizanye mu Rwanda uyu mukinnyi harimo no gushaka ubwenegihugu bw’u Rwanda. Kugeza ubu yakoreshaga ubwenwgihugu bw’u Burundi.

Lomami na bakuru be bakiniye Amavubi ariko nta bwenegihugu bafite kugeza ubu.

Kuva nyuma ya 2014 niho hafashwe icyemezo cy’uko abakinnyi bakiniye Amavubi batarahawe ubwenegihugu bafatwa nk’abanyamahanga, kuko ngo gukinira Amavubi byafatwaga nk’abagiye mu butumwa bw’akazi.

Ati ”Nkeneye kubona ubwenegihugu bw’uRwanda eho hazaza hanjye ni mu Rwanda kandi nabyo birakenewe. Ubu bigeze ku ntambwe nziza birashoboka ko mu kwezi gutaha kwa gatatu nzaba namaze kububona.”

Romami Andre ategerejweho gufasha Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona n’amanota 23.

Uyu rutahizamu azajya afatanya n’abandi ba rutahizamu barimo Mustapha Francis Njali, Nizeyimana Jean Claude na rutahizamu Alexis ukomoka muri Cameroun.

Romami Andre asanzwe uvukana na Romami Jean, Romami Marcel na Romami Frank mu muryango wa Muzehe Romami.

Romani Andre yakiniye amakipe atandukanye arimo Espoir FC, Police Fc, APR FC yanamamariyemo cyane, Atraco akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

REKAREKA UWONTACYO ARAMIRA HARI GIKUNDIRO YABASHAKAMBA,NIMUMUBWIRE YISUBIRIREYO KUKO NIBA MURIZAMBIYA BYAMUNANIYE MURWANDA SIHO MBONAYASHOBORA.HARIMONOKUBA ARIGUTINYA ISUKA.

PETER yanditse ku itariki ya: 21-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka