Robertinho yanyomoje amakuru avuga ko yaba yaratandukanye na Rayon Sports

Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo wamamaye ku izina rya ‘Robertinho’ aherutse kugaragara mu mwambaro w’ikipe ya Flamengo bishyira mu rujijo ahazaza he n’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuva mu Rwanda agiye iwabo muri Brazil mu biruhuko.

Mu kiganiro yagiranye na KT Sports kuri KT Radio yanyomoje amakuru abantu bakwirakwizaga bavuga ko yaba yarateye umugongo Rayon Sports agasinyira ikipe ya Flamengo ibarizwa mu mujyi avukamo wa Rio de Janeiro.

Yagize ati “Ndi hano ku bw’ibiruhuko , ku bijyanye n’ikipe ya Flamengo, Flamengo ni ikipe nakiniye nk’umukinnyi, natwaranye na yo ibikombe byinshi by’ingenzi. Flamengo ijya itegura umunsi mukuru igatumira abahoze bayikinira b’abanyabigwi, buri kwezi igakora isabukuru, urugero nkanjye isabukuru yanjye iba mu kwezi kwa gatandatu ni yo mpamvu bampaye ubutumire.

Yakomeje avuga ko yari yatumiwe mu muhango Flamengo igira wo kwizihiza isabukuru hamwe n’abahoze bayikinira ikabaha umwambaro mushya,umuhango uba buri kwezi.

Muri uyu muhango avuga ko yari kumwe n’abandi nka Junior na we wakinnye igikombe cy’isi. Roberto Carlos wamenyekanye mu ikipe ya Corinthians na yo yo mu mujyi wa Rio de Janeiro no mu ikipe y’igihugu ya Brazil kimwe na Real Madrid, n’abandi banyabigwi b’iyi kipe.

Robertinho avuga ko ahari mu biruhuko, agashimangira ko nta kipe y’iwabo baravugana ahubwo ko arimo kuruhuka n’umuryango we.

Yagize ati “Ndasuhuza buri wese, nkumbuye u Rwanda cyane, nkumbuye abakinnyi bacu. Nubaha cyane Rayon Sports n’abafana bayo kuko baranshimisha. Ndimo ndaruhukana n’umuryango wanjye mu biruhuko nta kindi uretse ibyo gusa.”

Robertinho yagiye mu biruhuko asize ahesheje igikombe cya shampiyona cya cyenda Rayon Sports .

Uyu mutoza, utarimo kugaragara mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro na Rayon Sports, yagiye nta masezerano, kuko ayo yari afite yarangiranye n’intangiriro z’ukwezi kwa gatandatu.

Robertinho bivugwa ko azagaruka gutoza iyi kipe nibaramuka bumvikanye ku masezerano bivugwa ko yifuza ko bamwongeza umushahara ukava ku bihumbi bine by’amadolari y’abanyamerika ukagera ku bihumbi bitanu (ni ukuvuga ko ashaka kuva kuri miliyoni zibarirwa muri enye z’amafaranga y’u Rwanda yahembwaga akifuza ko yakwiyongera akajya ahembwa abarirwa muri miliyoni hafi eshanu z’amafaranga y’u Rwanda).

Robertinho yifuza ko kandi ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaha amasezerano abungiriza be ari bo Wagner de Nascimento, Nkunzingoma Ramadhan na Mwiseneza Djamal bakora badafite amasezerano.

Flamengo ni imwe mu makipe akundwa cyane muri Brazil no mu Mujyi wa Rio de Janeiro. Robertinho ajya ayigereranya na Rayon Sports yo mu Rwanda.

Aya ni andi mafoto agaragaza Robertinho ari muri stade ya Maracana aho yari arimo kureba umukino w’igikombe cy’igihugu cya Brazil wahuzaga Flamengo na Corinthians. Uwo mukino warangiye Flamengo itsinze 1-0

Robertinho akiri umusore
Robertinho akiri umusore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biragaragara lo uyumutoza azwi njye ibi mbishimiye rayon pe ntiyapfuye gutoragura uwibonye NGO n umuzungu gusa nawe yarabigaragaje ko akomeye nayandi makiko wacu nazare abatoza bazwi bashoye nkuyu who gutoragura abatoza nkaba nibo nifuriza kiyovu yanjye n amavubi yacu naho murwagasabo impano mubanga zirimo habura abatoza

Aline yanditse ku itariki ya: 8-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka