Robertinho yamaze gutandukana na Rayon Sports

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho nyuma yo kumara iminsi akora adafite amasezerano yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana na Rayon Sports.

Nyuma y'iminsi akora nta masezerano uyu mutoza yamaze gutandukana n'iyi kipe abayikunda bita Gikundiro
Nyuma y’iminsi akora nta masezerano uyu mutoza yamaze gutandukana n’iyi kipe abayikunda bita Gikundiro

Robertinho mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yemeje aya amakuru yo gutandukana n’iyi kipe yari amaze igihe gito agarutsemo.

Uyu mutoza uvuga ko akunda Rayon Sports ,abakinnyi n’abafana bayo avuga ko bitewe n’uko kuva yaza atarahabwa amasezerano bityo adashobora gukora adafite amasezerano mu gihe hashize ukwezi hafi yaratangiye akazi ariko n’ubu aka atarasinya amasezerano.

Icyemezo cyo gutandukana n’iyi kipe cyaraye gifatiwe mu nama yaraye imuhuje n’umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate irangira bombi bemeranije gutandukana.

Avuga na KT Sports mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu Robertinho yahamije aya makuru avuga ko yafashe icyemezo nyuma y’igihe kirekire yihanganira itinda ry’amasezerano ,avuga yuko agiye gusubira muri Brazil mu gihe ategereje ikipe yindi bakumvikana.

Nubwo umutoza Robertinho avuga ko nta byinshi yavuga ku mubano we n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports kubera uburyo yubahamo iyi kipe amakuru agera kuri Kigali Today nuko uyu mutoza utari wagahawe amasezerano atari yishimanye n’ubuyobozi bushya bw’iyi kipe.

Ibi bikomoka ku kuba ikipe ya Rayon Sports na Komite nshya batarigeze baha agaciro ibyo uyu mutoza yakoze kuko bahoraga bamucunaguza ku bijyanye no gukereza gusinya amasezerano y’umwaka umwe bari bumvikanye mu mvugo.
Bivugwa ko bamwe mu bayobozi baba baramubwiye ko n’ubundi ari we washatse kugaruka bityo akaba adakwiye kwihutisha ibyo gusinya amasezerano aribo bazabigena igihe nikigera.

Mu bindi batagiye bumvikanaho ni ibyo yifuzaga mu masezerano mashya yagombaga gusinya aho yasabye ikipe imodoka izajya imufasha mu rugendo ikipe ikamubwira ko izajya imukodeshereza imodoka gusa igihe azaba ari mu kazi yaba ari hanze y’akazi akikodeshereza.

Robertinho atandukanye na Rayon Sports habura iminsi micye ngo iyi kipe ikine umukino wo kwishyura na AL HILAL utegenijwe taliki 23 z’Uku kwezi kwa munani.

Asezeye amaze gutoza imikino 3 harimo uwo batsinzemo Gitikinyoni 4-0, uwo batsinzemo AS Kigali kimwe ku busa n’uwo banganyijemo na AL HILAL 1-1.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ubu turi muri monde economic ntampamvu you kuduca umurenge range w’amafaranga.

Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

Masudi se ko twamugize igitangaza akagenda ubu bimeze bite.
Nagende kirasa ayisigarane nawe sumutoza mubi kdi utaduhenze

Eric yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Robertinho nagende numutoza mwiza ariko nawe atugaraguza agati.

Eric yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Icyombonacyo iyikipe iyo itarimo akavuyo Ntabwo abayobozi bayo baba bishimye uyumutoza Robertinho uwamuha Amavubi kuko mumuhanga sana.....

Protais yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Nukuri simfana Rayon Sport urebye ibiyiberamo wagirango buri muyobozi ayizamo ashaka gukora amateka ye yo kurwaza abakunzi b’umupira w’amaguru umutima. Ubuse koko umutoza bamukangisha utuntu duto nkutwo kugeza aho bafata icyemezo nk’iki ikipe isigaje two weeks ngo ikine umukino ukomeye nk’uriya? Birababaje rwose kandi bo bakora nk’ibyo ejo bakigendera ariko ikipe bagasiga idindiye.Birababaje

Eric yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Nkunda Rayon ariko Ababa bagabo bayoboye iyikipe bayigize akarima kabo,biyita abakire ariko rayon irabatunze biirwa bayisaruramwo . ikibabaje nukuntu bakina nabafana batubeshya ngo basinyishije umuyoza umwaka kumbe aribinyoma, Ngaho ngo batanze umukinnyi kuri list ngo namara gukora ubukwe azaza nimba butaraba, bagabo murikurya team yacu abomukorera nitwebwe bafana cg mwiboneye ikinombe. Muri abanyabinyoma rwose. UBUSE ABAFANA NIDUCIKA KUKIBUGA MUKABURA AYOMAFARANGA KONAMWE MUZIHUNGIRA MBIZI.nimba mushaka ko ikipe mutubeshya komukunda igira aho igana mugabanye akavuyo mfite mutubwize ukuri.

Amaherezo tuzamenya amakuru ahagije,ubundi tuyikundire murugo. Nigute mujyamwo umwenda wa bus urenze agaciro ka bus. Bus ya team yacu irashaje bikaze ushaka kubireba azayegere cg ayirebe hejuru hayo.
Mwegure rwose, nimwegure rwose, iyikipe ntikeneye kuyoborwa nunukire,ikenewe kuyoborwa numukunzi muzima Ufite ibitekerezo byiterambere. Kubwakata zibera mubuyobozi dukeneye RIB gukurikirana uko cash zikora.

Ken yanditse ku itariki ya: 15-08-2019  →  Musubize

Umve kubwange ndababaye pe ubundi umuntu niwe wifatira ikemezo kuko ubuyobozi niba butaramwitagaho niyigendere arkose muri reyon nk’ibyobibazo bizakemuka ryari koko gusa nyine azagire ibihe byiza ntakundi?

Niyigena claude yanditse ku itariki ya: 14-08-2019  →  Musubize

Amatwi ya Robertinyo iyo ageze my RWANDA ARAFUNGUKA CYANE AKUMVA BYINSHI BIRIOMO KO AFITE AMAHIRWE ARENZE UKWEMERA. NAGENDE AREKE KUDUKEREREZA. N’i Nyagasambu rirarema.

ndoli yanditse ku itariki ya: 14-08-2019  →  Musubize

Nuko umuntu akunda rayon ariko ubundi atari ibintu biba muri kamere umuntu adashobora gukuraho amarangamutima aba afitiye rayon sport ,naho ukurikije ukuntu abayozi bayo bagira akavuyo rwose rayon wayireka, nta cyizere ko iyi kipe aykomera kuko harimo abantu bayivangira

manud yanditse ku itariki ya: 14-08-2019  →  Musubize

Abayobozi ba Rayon bashishoze batitaye ku nyungu zabo bwite none se undi mutoza umenyerana n’ikipe vuba ni nde n’ibihe tugezemo ku buryo tuzivana imbere ya Soudan?

KARAHANYUZE Edouard yanditse ku itariki ya: 14-08-2019  →  Musubize

Rayon tugiye kuyivaho rwose afite akavuyo.abafana tugiye kwivumbura natwe.

Eugene yanditse ku itariki ya: 14-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka