Robertinho yamaze gufata icyemezo cyo kuguma mu ikipe ya Rayon Sports

Robertinho ufitanye amasezerano na Rayon Sports yagombaga kurangirana n’ukwezi k’Ukuboza k’uyu mwaka, yamaze gufata icyemezo cyo kudasohoka muri iyi kipe kubera ibiganiro bagiranye.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Kigali Today mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kuwa 21 Ugushyingo.

Robertinho yagize ati” Namaze kuganira na perezida na Visi Perezida Freddy n’umpagarariye witwa Alex haracyari utuntu ducye tukiganiraho neza ,icyo nshyize imbere ni Rayon kandi turi mu nzira nziza”

Robertinho yiyemeje gukomezanya na Rayon Sports
Robertinho yiyemeje gukomezanya na Rayon Sports

Yakomeje avuga ko ibijyanye n’amasezerano mashya n’ikipe ya Rayon Sports barabishyira ahagaragara vuba.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo ikipe ya Rayon Sports izatangaza ibijyanye n’amasezerano mashya ya Robertinho aho bamaze kumvikana gukomeza gutoza iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mu mezi 5 amaze muri Rayon Sports yayifashije kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro aho yatsindiwe na Mukura kuri penaliti, yongera no kuyifasha kugera muri ¼ mu gikombe cya CAF Confederation cup gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yeah he needs money of course as he deserve that coach is well performed his task so staff realise any.thx

yesarakiza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-11-2018  →  Musubize

Nta kindi ashaka uretse "amafaranga".Nibayamuha ntaho azajya.Nubwo nta kabuza dukenera amafaranga,abenshi bibagirwa ko dupfa tukayasiga.Niyo mpamvu muli Matayo 6:33 Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abumvira iyo nama,nubwo ari bacye cyane,Imana izabazura ku Munsi w’Imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Bisobanura ko abanga kumvira Yesu,bakibeshya ko ubuzima gusa ari ifaranga,shuguri,politike,etc...batazazuka ku munsi w’imperuka.Kwibera mu byisi gusa ntushake imana,ni ukudatekereza neza.Muzi ukuntu n’abakire bahora bajyanwa I Rusororo.Ntimukinshinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba "twitabye imana".Ni ikinyoma kibabaza imana cyane.

higiro yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize

turabyishimiye kongera amasezerano .

kanyanzira Jean Chrysistome yanditse ku itariki ya: 21-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka