Richmond Lamptey washeshe amasezerano na Asante Kotoko yasinyiye APR FC

Umunya-Ghana Richmond Lamptey w’imyaka 27 ukina hagati yasinyiye ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gusesa ayo yari afitanye n’ikipe ya Asante Kotoko y’iwabo muri Ghana.

Ibyo gusinya kwe byemejwe n’umunyamakuru ukomoka muri iki gihugu n’ubundi Micky Jnr usanzwe amenyerewe ku makuru y’isoko rya ruhago muri Afurika ndetse na ruhago yo kuri uyu mugabane muri rusange, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yavuze ko uyu mukinnyi ukina hagati asatira cyangwa agafasha kugarira (nomero umunani) yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira ndetse ko hari n’undi mukinnyi ukomoka muri Ghana izasinyisha muri iki cyumweru.

Richmond Lamptey yasinyiye APR FC imyaka ibiri ayikinira
Richmond Lamptey yasinyiye APR FC imyaka ibiri ayikinira

Richmond Lamptey yasinyiye APR FC nyuma yo gusesa amasezerano yari asigaje amezi abiri ngo arangire na Asante Kotoko, aho yari abaye umukinnyi wa 20 iyi kipe itandukanye nayo nyuma yo kumara imyaka ibiri idatwara shampiyona iheruka 2022, mu rwego rwo kongera kubaka ikipe nziza izahatana umwaka utaha w’imikino.

Richmond Lamptey wari mu ikipe y’igihugu ya Ghana yakinnye igikombe cya Afurika 2023 cyakinnwe mu ntangiriro za 2024 muri Côte d’Ivoire, yageze muri Asante Kotoko mu mwaka wa 2021 ahita anafasha iyi kipe gutwara shampiyona ya 2021-2022 ari nayo iheruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amakuru muduha nimezape ariko ikibazo iyo nta data ntabwo wabobona amakuru ukeneye mugera gezeze

Emmanunuel yanditse ku itariki ya: 30-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka