Real Madrid yasubiye muri Paris Saint-Germain gushaka Kylian Mbappé

Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ku mugabane w’i Burayi ryafunguye tariki 01 Mutarama 2022, ikipe ya Real Madrid yongeye gutangira urugendo rwo gushaka rutahizamu w’umufaransa Kylian Mbappé.

Kylian Mbappé ararangiza amasezerano muri Kamena 2022
Kylian Mbappé ararangiza amasezerano muri Kamena 2022

Mu mpeshyi ya 2021 nibwo ikipe ya Real Madrid yifuje kugura Kylian Mbappé. Icyo gihe iyi kipe yatanze Miliyoni 180 z’ama euro kuri uyu musore w’imyaka 22 ariko ikipe ya Paris Saint-Germain irazanga mu gihe Mbappé yari asigaje umwaka umwe w’amasezerano.

Klyian Mbappé usigaje amasezerano y’amezi atandatu muri Paris Saint-Germain yemerewe kuba yaganira n’ikipe iyo ari yo yose imwifuza ndetse akaba yanasinya imbanzirizamasezerano. Giovani Branchini ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani usanzwe ushakira abakinnyi amakipe(agent) avuga ko ikipe ya Real Madrid yongeye gutanga ubusabe bwa miliyoni 50 zama euro mu ikipe ya Paris Saint-Germain.

Yagize ati “Kuri ubu byaterwa na Paris Saint-Germain, Real Madrid yasubiye kuri Mbappé itanga Miliyoni 50 z’ama euro, ntabwo nzi uko bizagenda ariko byaba ari igisebo umukinnyi nka Mbappé agendeye ubuntu mu mpeshyi. Ntabwo nzi icyo muri Paris babitekerezaho.” Branchini aganira n’ikinyamakuru La Gazetta dello Sport.

Klyian Mbappé yishimira igitego muri Paris Saint-Germain
Klyian Mbappé yishimira igitego muri Paris Saint-Germain

Umuyobozi ushinzwe siporo muri Paris Saint-Germain aheruka gutangaza ko hakiri amahirwe y’uko Kylian Mbappé yakongera amasezerano.

Yagize ati “Ni ibihe bigoye kuko twifuza kumugumana ubuzima bwe bwose ariko tugomba kubaha uruhande rwe, ntekereza ko hakiri amahirwe yo kongera amasezerano ye ndabyizeye.”

Kylian Mbappé usigaje amezi atandatu ku masezerano ye, mu mpeshyi ya 2021 yagaragaje ubushake bwo kwerekeza muri Real Madrid avuga ko yakuze afana ariko Paris Saint-Germain irabyanga kugeza isoko rifunze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwoshobora kutubwira aho bigeze kugirango mbampe aze mur real madrid

claude yanditse ku itariki ya: 30-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka