Real Foundation yegukanye irushanwa rya Kabuye Youth League

Irushanwa ry’umupira w’amaguru mu bakiri bato rya Kabuye Youth League, ryateguwe n’ikipe ya Esperance isanzwe ikina no mu cyiciro cya kabiri, ryegukanywe n’ikipe ya Real Foundation nyuma yo kunganya na Kabuye Better Foundation 1-1, zombie zomu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Real Foundation yatwaye igikombe cya Kabuye Youth League
Real Foundation yatwaye igikombe cya Kabuye Youth League

Umukino wa nyuma muri iri rushanwa rikinwa n’abakinnyi batarengeje imyaka 16 y’amavuko, wabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, ikipe ya Real Foundation y’i Giheke yasabwaga kunganya gusa kugira ngo itware igikombe, mu gihe Kabuye Better Foundation yo yasabwaga gutsinda igatwara igikombe.

Real Foundation yasabwaga gutsinda niyo yabanje igitego ariko irishyurwa, gusa Kabuye Better Foundation inanirwa kubona icy’intsinzi, umukino urangira ari igitego 1-1.

Visi Perezida w’ikipe ya Esperance itegura aya marushanwa, Ndayambaje Gilbert, yavuze ko mu marushanwa azaza bazatangira gukurikirana abakinnyi baba bitwaye neza muri iri rushanwa, bakabafasha gukomeza gutera imbere.

Kabuye Better Future yabaye iya kabiri
Kabuye Better Future yabaye iya kabiri

Yagize ati “Icyo tugomba gukemura mu minsi iri imbere ni ugukurikirana abana bafite impano, kuko dukunda gutegura aya marushanwa mu biruhuko abana bagasubira ku ishuri ntitumenye ngo uwitwaye neza aracyakina, cyangwa se arimo gutera imbere. Ubutaha rero irushanwa nirijya rirangira tuzajya dukurikirana aho abo bana bitwaye neza.”

Aya marushanwa Esperance imaze imyaka itanu itegura, uyu mwaka amakipe atatu ya mbere haba mu irushanwa ryo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’irya Kabuye Youth League, yose yahawe ibihembo birimo ibikombe ku makipe ya mbere, imyenda yo gukinana ndetse n’imipira yo gukina hanahembwa abakinnyi ku giti cyabo bitwaye neza.

Ubuyobozi bw’iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Kigali, buvuga ko bazakomeza gahunda zo gutegura amarushanwa hirya no hino mu gihugu, atari mu Mujyi wa Kigali ikipe iherereye gusa nk’uko bateguye irya Kabuye Youth League, mu rwego rwo gushakisha abana bafite impano y’umupira w’amaguru.

Ndayambaje Gilbert Visi Perezida wa Esperance itegura aya marushanwa
Ndayambaje Gilbert Visi Perezida wa Esperance itegura aya marushanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka