RBA ni yo yonyine yerekana imikino y’Igikombe cy’Isi ku buntu binyuze kuri Decoderi ya StarTimes

Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Rwanda (RBA) kirafasha umubare munini w’abaturarwanda gukurikira iyi mikino neza mu mashusho ya HD kandi ku buntu.

Ibi bishobokera ariko abakoresha decoderi ya StarTimes gusa, iriho RTV CH 101 mureba ku buntu. Kugeza ubu RBA yemeza ko izerekana imikino ikomeye irimo n’amakipe ahagarariye umugabane wa Afurika igera kuri 28 gusa muri 64 y’Igikombe cy’Isi izakinwa.

Iyi irimo 18 y’amatsinda, ine ya ⅛, n’ibiri ya ¼, mu gihe ½ yose izerekanwa kugera ku mukino wa nyuma.

Imwe mu mikino ikomeye mu matsinda isigaye izerekanwa na RTV:

Spain vs Germany: Ku cyumweru, tariki 27 Ugushyingo saa 21:00

Ghana vs Uruguay: Ku wa Gatanu, tariki 2 Ukuboza saa 12:00

Cameroun Vs Brazil: Ku wa Gatanu, tariki 2 Ukuboza saa 21:00

Iyi mikino y’igikombe cy’Isi iri gukinwa ku nshuro ya 22, uyu mwaka wa 2022 tubibutse ko cyatangiye tariki 20 Ugushyingo, kikazasozwa ku wa 18 Ukuboza 2022.

Ikipe y’igihugu igifite inshuro nyinshi ni ikipe ya Brazil [5], u Budage inshuro (4 ) Argentine n’u Bufaransa bigifite inshuro ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko amashuaho ntagaragara.
Keretse dushyize muri black and white

Bomba yanditse ku itariki ya: 27-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka