- Rayons Sport ubu iranganya amanota na APR FC iherutse kuyitsinda
Iki gitego cyatsinzwe n’umunya Cameroun Christ Mbondi, ni cyo gitego cya mbere atsindiye iiyi kipe kuri koruneri yari itewe na Muhire Kevin, akaba yagitsinze mu gice cya Kabiri cy’uyu mukino gituma Rayons Sport igira amanota 21, ihita inganya na APR FC.
- Christ Mbondi yishimira igitego cya mbere atsindiye Rayons Sport
APR FC yaraye inganyije na Miroplast, nubwo yanganyije amanota na Rayons Sport iracyayiti imbere ku rutonde, kuko yayitsinze.
Rayons Sport yegukanye iyi nsinzi mu gihe iri mu bihe bibi byo kubura umutoza Karekezi Olivier wasezeye muri iyi kipe ku buryo butunguranye, ubu ikaba iri gutozwa by’agateganyo n’umubiligi Ivan Minaert.
- Rayons Sport yari yasatiriye cyane Gicumbi
- Abakinnyi bagaragaje ishyaka ryinshi mu kibuga Gicumbi ibanza kwigaragaraho
- Gicumbi ntiyahiriwe n’uyu munsi wa 13 wa Shampiyona
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Gicumbi FC: Nshimiyimana Jean Claude, Gasore Kalisa Patrick, Muhumure Patrick, Myango Ombeni, Nshimiyimana Aboubakar, Hakizimana Alimansi, Nzitonda Eric, Uwizeye Djafali, Ruribikiye Shadrack, Murenzi Patrick na Dushimimana Irene.
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Mutsinzi Ange, Usengimana Faustin, Niyonzima Oliier ‘Sefu’, Bimenyimana Bonfils Caleb, Christ Mboni, Yannick Mukunzi, Yassin Mugume, Irambona Eric, Mugabo Gabriel, Muhire kevin.
Andi mafoto














Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|