Rayon yasatiriye igikombe, Marines irarusimbuka inamanura Pepiniere

Mu mikino y’umunsi wa 26 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, isize Rayon Sports isabwa gutsinda umukino umwe ngo itware igikombe, Pepiniere nayo isubira mu cyiciro cya kabiri bidasubirwaho.

Bigoranye Rayon Sports yatsinze Kirehe, isigara isabwa amanota atatu igatwara Shampiona

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Rayon Sports yahatsindiye ikipe ya Kirehe ibitego 2-1, ibitego byose by’umukino byabonetse mu gice cya kabiri, aho Rayon Sports yatsinze yishyura igitego cyari cyatsinzwe na Kagabo Ismi ku munota wa 55 w’umukino.

Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa 66 w’umukino gitsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku mupira yari ahawe na Manzi Thierry. Iza gutsinda icya kabiri ku munota wa 74 gitsinzwe na Nsengiyumva Moustapha wari ugiye mu kibuga asimbura, birangira Rayon Sports isabwa amanota atatu gusa ngo yegukane igikombe cya Shampiona.

Kirehe Fc yabanje mu kibuga
Kirehe Fc yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abatoza b'amakipe yombi basuhuzanya mbere y'umukino
Abatoza b’amakipe yombi basuhuzanya mbere y’umukino

Marines yarusimbutse, Pepiniere isubira mu cyiciro cya kabiri

Mu wundi mukino wari uvuze byinshi wahuzaga Pepiniere na Marines ku Ruyenzi, warangiye Marines itsinze 1-0 bituma yongera kugira icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere, aho ubu yujuje amanota 26 ndetse inafata umwanya wa 13.

Igitego cya Marines cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy Ku munota wa mbere w’umukino, ikomeza kukiryamaho ndetse igice cya mbere n’icya kabiri birangira nta gihindutse ari 1-0, abakinnyi ba Marines bari ku gitutu cyo gusubira mu cyiciro cya kabiri bariruhutsa.

Umukino wabereye ku kibuga cya Ruyenzi
Umukino wabereye ku kibuga cya Ruyenzi
Umutoza Kayiranga Jean Baptiste wahoze atoza Pepiniere akegura igice kibanza cya shampiyona kikirangira yari yaje kwihera ijisho umukino
Umutoza Kayiranga Jean Baptiste wahoze atoza Pepiniere akegura igice kibanza cya shampiyona kikirangira yari yaje kwihera ijisho umukino
Marines Fc yatsinze yiyongerera icyizere cyo kutamanuka
Marines Fc yatsinze yiyongerera icyizere cyo kutamanuka
Jimmy Mbaraga watsindiye Marines igitego
Jimmy Mbaraga watsindiye Marines igitego
Pepiniere yabanje mu kibuga
Pepiniere yabanje mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Marine oyeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!

byangombwa yanditse ku itariki ya: 8-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka