Rayon vs Al-Hilal: Nyuma y’imyaka 25 Tigana witwaye neza muri uwo mukino abayeho ate?

Nyuma y’imyaka 25 ikipe ya Al-Hilal yo muri Sudani inyagiwe na Rayon Sports mu irushanwa rya Cup winners Cup, bamwe mu bakinnye uwo mukino ubu ni abatoza, abayobozi, abacuruzi, mu gihe abandi batandukanye na ruhago.

Gasangwa Celestin wamamaye ku izina rya Tigana ni umwe mu bitwaye neza muri uwo mukino bikarangira anabihembewe kwakirwa mu ngoro y’umukuru w’igihugu. Kigali Today yaramusuye asobanura byinshi ku buzima abayemo nyuma yo kwamamara mu myaka ya 1990.

Mu Majyepfo y’u Rwanda, mu Mujyi wa Huye mu gace ko mu Matyazo, Tigana ni izina ryahindutse ikimenyabose kubera amateka yakoze muri ruhago.

Nubwo yakoze amateka muri ruhago ariko, nyuma y’imyaka irenga 20 ahagaritse gukina ruhago ntiyigeze ajya mu kazi gafitanye isano na ruhago ahubwo yahisemo kwerekana filimi zizwi nk’agasobanuye no kwikinira igisoro.

Yamenyekaniye muri Kilo Volte FC yakiniye ahembwa ibihumbi umunani

Tigana avuga ko yatangiye ruhago ari umwana w’imyaka 10 aho yatangiye gukina yambara ibirenge. Icyo gihe atangira, yajyaga kuri Stade Huye agafata umupira agatera ku ipoto y’izamu imipira icumi nta guhusha.

Ati “Nyuma yo kubona ko ibyo nakoraga byari bitangaje umuzungu witwaga Wilfried watozaga Mukura mu 1984 yampaye imiguro ibiri y’inkweto ariko kuzikinisha birananira icyo gihe. Barazinyatse, nakina nambaye ibirenge ngacenga abakinnyi bose ba Mukura.”

Tigana ntiyahiriwe no gutangirira ruhago muri Mukura. Mu 1983 yatangiye akina muri Electrogaz yitwaga Kilo Volte yakinaga mu cyiciro cya kabiri. Icyo gihe yari umukozi ugengwa n’amasezerano aho yagenerwaga umushahara w’ibihumbi umunani.

Nyuma yo kuva mu ikipe ya Kilo Volte (yaje kwitwa Electrogaz) nibwo Tigana yagarutse muri Mukura aho atahiriwe n’urugendo rwe agitangira gukina umupira.

Tigana wakinaga mu cyiciro cya kabiri yari afite inzozi zo gukina mu cyiciro cya mbere. Icyo gihe yagarutse muri Mukura aho yishimira ko yari agiye gukinana n’uwari inshuti ye ari we Ngiruwonsanga. Tigana yaje muri Mukura mu 1985 asinye amasezerano y’imyaka ibiri yahawe nyuma yo guhabwa ibihumbi 150 by’Amafaranga y’u Rwanda.

TIGANA yamamaye cyane ageze muri Rayon, aza no kwakirwa mu ngoro y’umukuru w’igihugu

Tigana wakinaga muri Mukura yaje kugurwa na Rayon Sports. Ni nyuma y’uko ngo yagoraga Rayon Sports, we avuga ko yamworoheraga iyo babaga bahuye. Muri Rayon Sports, umwaka wa 1993 ni wo yibuka nk’uwo yagize ibihe byiza nyuma yo gufasha ikipe ye kwegukana ibikombe bitatu byakinirwaga mu Rwanda birimo n’igikombe cya shampiyona.

Umukino ahora yibuka ariko ni uwabaye mu 1994, aho bari bahuye na Al-Hilal mu mikino nyafurika aho bayinyagiye ibitego 4-1.

Kuri uwo mukino wagaragayemo n’abandi bakinnyi bari bakomeye nka Hamiss Aimé bakundaga kwita Aimé Dollar, Kalisa Claude, Kayiranga, Mateso, Mudeyi Nazeri na Mbusa Kombi Billy. Tigana yatowe nk’uwitwaye neza kurusha abandi . Amaze gutorwa nk’uwitwaye neza yabaye ikirangirire hose mu Rwanda bituma aho yageraga hose abantu bamwishimira.

Tigana yakiriwe n’uwari umukuru w’igihugu amusaba ko bifotozanya kubera uko yari yitwaye mu mukino bahuyemo na Al-Hilal. Iyo foto baje kwifotozanya ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga ngo yagize uruhare mu kumurokora kuko iyo yayerekanaga kuri za bariyeri interahamwe zaramurekaga agatambuka.

Ikipe ya Al-Hilal yahise imwegera baraganira ariko avuga ko atabashije kujya kuyikinira kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yahise itangira muri Mata 1994.

Filime zagize uruhare mu irokoka rye muri Jenoside bituma azegurira umutima we

Uyu mugabo usigaye werekana filimi zizwi nk’agasobanuye avuga ko yazikunze kuko zagize uruhare mu kumurokora.

Agira ati “Njyewe kuva nkiri muto nakundaga filimi kuko umuntu yigamo uko yakwirwanaho igihe ahuye n’ikibazo. Muri Jenoside interahamwe zanteye mu nzu nari nihishemo ziza zifite imbunda zije kumfata turayirwanira uko tuyirwanira ikarasa amasasu aza gushiramo nibwo mpisemo kwiruka ndazicika , icyo gihe navuze ko ninsoza ruhago ngomba kuzerekana filimi”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,Tigana yerekeje mu gihugu cy’u Burundi asanze Desiré Mbonabucya, Eric Nshimiyimana na Mateso Jean de Dieu na Raul Shungu wari umutoza we.

Nyuma yaje kuva muri Vitalo’o yakinagamo agaruka mu Rwanda we n’abandi bakinnyi bari barokotse Jenoside biyemeza kongera gutangiza Rayon Sports, gusa avuga ko amafaranga bamwemereye angina n’ibihumbi 300 ubwo yavaga muri Mukura mu 1985 n’ubu batarayamuha ndetse ngo biri mubyatumye azinukwa ruhago.

Avuye muri Rayon Sports yasubiye muri Mukura aho yagiye aguzwe ibihumbi 400 aza no gusoza ruhago.

Mu bakinnyi bakinanye icyo gihe iyo muganira avuga ko abo afata nk’abarushaga abandi ubuhanga ari Sembagare Jean Chrysostome , Mbusa Kombi Billy na Mateso Jean de Dieu.

Tigana yakundwaga n’abakobwa cyane, aza no gukura mu rugo umugeni wari waraye asezeranye

Tigana avuga ko uyu mukobwa bakundanaga umuryango w’uyu mukobwa wahisemo kumushyingira umugabo wari umukire ariko umukobwa we ngo ntiyifuzaga kujya kuri uwo mukire.

Nyuma yo gukora ubukwe bwari bwabereye i Kigali, Tigana avuga ko yanze kureba ishyingirwa ry’uwo yakundaga ahitamo kujya i Butare kuko umugabo w’uwo mukobwa yari yavuze ko azahemukira Tigana.

Umukobwa bakundanaga nubwo yari yamaze gukora imigenzo yose y’ubukwe ngo iryo joro ntiyaraye mu rugo ahubwo yaraye agenda ijoro ryose ajya gushaka Tigana i Butare.

Ubwo biteguraga kubana, uwo mugabo ngo yagarutse i Butare n’imodoka aje gushaka umukobwa amusangana na Tigana abo bari kumwe baranamukubita ,umukobwa bamugarura i Kigali ahageze akomeza kwanga kubana n’uwo mugabo niko gusubira i Butare kubana na Tigana maze biyemeza kubana birangira abo bari basezeranye nk’umugabo n’umugore batabanye.

Gasangwa Celestin uzwi nka Tigana wibukwa ku mateka yakoze ku mukino wa Al Hilal na Rayon Sports ubu asigaye aba mu Matyazo aho atunzwe no kwerekana Filime, ahari urukundo rwa ruhago Hashibutse urukundo rwa filimi no kwikinira igisoro.

Usahaka kumva ibindi ku mateka ya Tigana wakurikira iki cyegeranyo kigaruka ku mateka ye cyakozwe na KT Sports

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndibuka twambara inkweto zanditseho tigana twaramukundaga cyane pludence umpe number zawe izanjye ni 0785327463

nzarora jonathan yanditse ku itariki ya: 10-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka