Amakuru Kigali Today ifitiye gihamya yemeza ko Rayon Sports yarangije ibiganiro na Nduwimana Frank ukinira ikipe ya Musongati FC yo mu Burundi bakageza aho bategereza ko basinya. Uyu musore ukina ku ruhande rw’ibumoso imbere yagiranye ibiganiro n’iyi kipe ariko asabwa kwihangana agategereza ko bahabwa amafaranga mu gihe runaka.
Aya makuru yemeza ko nyuma y’umuhuro wabaye muri Rayon Sports tariki 7 Kamena 2024 uhuza abavuga rikijyana, ibiganiro biheruka guhuza uruhande rwe n’abahagarariye iyi ikipe, uyu mukinnyi kimwe na mugenzi we Niyonizeye Fred basabwe ko bategereza iki cyumweru ko ari cyo bazahabwamo amafaranga yabo n’ubwo ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko hari andi makipe abifuza.
Ibi byose ngo biri guterwa no kuba Rayon Sports iri kwitonda ku isoko ry’abakinnyi bo mu Burundi kubera imyitwarire Aruna Mousa Madjaliwa yagize mu mwaka umwe w’imikino 2023-2024 amaze muri iyi kipe nubwo utakwirengagiza n’amafaranga atari kuboneka.
Muri shampiyona y’u Burundi Nduwimana Frank yatsinze ibitego 18 anarenzaho gutanga imipira umunani (8) yavuyemo ibitego kuri bagenzi be byafashije ikipe ya Musongati FC kurangiza shampiyona iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 60, byatumye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|