Rayon Sports yongeye kunanirwa gutsinda Kiyovu Sports

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Muhanga, Rayon Sports yuzuza imyaka ine itazi uko gutsinda Kiyovu Sports bimera.

Iradukunda Bertrand wa Kiyovu Sports ahanganye na Mitima Isaac wa Rayon Sports
Iradukunda Bertrand wa Kiyovu Sports ahanganye na Mitima Isaac wa Rayon Sports

Mu gice cya mbere umukino waranzwe no guhatana ku mpande zombi ariko ntihabeho kubyaza umusaruro uburyo buke amakipe yombi yabonye imbere y’izamu. Ikipe ya Rayon Sports yari yabanje mu kibuga Rapfael Osaluwe ariko ku munota wa 21 avunika mu ivi asimburwa na Kanamugire Roger.

Kiyovu Sports na yo yari yagaruye kapiteni akaba n’umunyezamu wayo Kimenyi Yves wari umaze iminsi abanza hanze nyuma y’imvune yagize. Yari yagaruye kandi Serumogo Ally na we wabanje mu kibuga akina umukino wa mbere mu mikino yo kwishyura nyuma y’uko ibibazo yari yagiranye n’abayobozi bikemutse.

Iki gice cya mbere kitabonetsemo uburyo bwinshi cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Mu gice cya kabiri n’ubundi ntacyahindutse kuko amakipe yombi yakomeje kwerekana umukino mwiza ariko utagira uburyo bwinshi bukomeye imbere y’izamu. Ku ruhande rwa Rayon Sports umukinnyi wayo mushya Joackiam Ojera wanyuraga imbere ku ruhande rw’iburyo ni umwe mu bigaragaje cyane.

Amakipe yombi yakoze impinduka aho Rayon Sports yakuyemo Ishimwe Ganijuru Elie wavunitse asimburwa na Nkurunziza Felicien mu gihe Mussa Essenu yasimbuye Mousa Camara naho Ndekwe Felix asimbura Iraguha Hadji. Kiyovu Sports na yo yashyizemo abarimo Fred Muhozi, Riyad Nordien ikuramo Mugenzi Bienvenu wahushije uburyo bw’igitego n’umutwe ndetse na Iradukunda Jean Bertrand.

Abarimo Nshimirimana Ismael Pitchou, Erissa Ssekisambu ku ruhande rwa Kiyovu Sports bakomeje gushaka uburyo bw’ibitego ari nako Héritier Luvumbu, Musa Essenu na Joackiam Ojera na bo bashakira Rayon Sports ibitego ariko umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports yuzuza imikino umunani idatsinda Kiyovu Sports iheruka gutsinda tariki ya 01 Ukuboza 2019. Mu mikino umunani iheruka guhuza amakipe yombi mu myaka ine ishize Kiyovu Sports yatsinzemo itandatu(6) amakipe yombi aganya imikino ibiri.

Mu mukino w’umunsi wa 19 Rayon Sports izakirwa na APR FC kuri sitade mpuzamahanga ya Huye tariki 12 Gashyantare 2023.

Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga n'abasimbura
Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga n’abasimbura
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga n'abasimbura
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga n’abasimbura

Indi mikino yabaye:

Espoir FC 1-1 Bugesera FC
Marine FC 2-3 Rwamagana City
Musanze FC 0-0 Etincelles FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka