Rayon Sports yongeye kubona amanota atatu, amakipe yose yasohotse abona intsinzi

Ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, hakinwaga imikino itatu y’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yaranzwe no gutsindwa kw’ibitego 2-1 ku mikino yose yabaye, amakipe yose yari yakiriye imikino atsindirwa mu rugo.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya AS Kigali yaherukaga intsinzi imwe mu mikino ine yaherukaga gukina yari yakiriye Rayon Sports na yo yari imaze imikino ine idatsinda.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n’iminota irindwi maze ku munota wa 4 ku mupira Muhire Kevin yari ahawe na Manace Mutatu atera ishoti ryaciye hejuru y’izamu rya Ntwali Fiacre. Gusa iyi kipe yambara ubururu n’umweru kuri iyi nshuro yari yambaye umwambaro wa gatatu w’ivu n’umuhondo. Rayon Sports yabonye igitego cya mbere ku munota wa munani ku mupira Yousef Rhab yahawe na Souleyman Sanogo maze aterera umupira mu nguni ku ruhande rw’ibumoso atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports.

Nyuma y’umunota umwe gusa ku munota wa cyenda ku mupira wari uhinduwe na kapiteni Muhire Kevin, yahinduriye ku ruhande rw’ibumoso ashaka Souleyman Sanogo mu rubuga rw’amahina maze Rugwiro Hervé awukina aryamye ntiyawukuraho neza wisangira Manace Mutatu wacenze Ishimwe Christian atera umupira mu izamu uvamo igitego cya kabiri cya Rayon Sports. Igice cya mbere kitari cyarangira, ikipe ya AS Kigali yasimbuje Robert Saba hajyamo Haruna Niyonzima winjiranye ikarita y’umuhondo yaboneye ku ntebe y’abasimbura igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri bya Rayon Sports ku busa bwa AS Kigali.

Manace na Yousef batsinze ibitego bya Rayon Sports
Manace na Yousef batsinze ibitego bya Rayon Sports

Mu gice cya kabiri AS Kigali yafashijwe n’izindi mpinduka zitandukanye nk’aho Bishira Latif yasimbuye Rugwiro Hervé ndetse na Sugira Ernest wasimbuye Kwizera Pierrot bayifashije kwishyura igitego kimwe kuko ku munota wa 58 ku mupira Sugira Ernest yazamukanye na Aboubakar Lawal maze Sugira Ernest atera umupira ukomeye mu izamu rya Hakizimana Adolphe ariko umupira awushyira muri koruneri yatewe na Haruna Niyonzima maze kapiteni Bishira Latif atsindira AS Kigali igitego kimwe rukumbi yabonye muri uyu mukino warangiye itsinzwe ibitego 2-1.

Nyuma y’uyu mukino umutoza Lomami Marcel umaze kubona amanota ane mu mikino ibiri amaze gutoza nk’umutoza mukuru yavuze ko yaganirije abakinnyi bari barataye icyizere abasaba kongera imbaraga no kongera kwigirira icyizere.

Yagize ati “Aba bahungu ikintu cya mbere cyasabwaga ni ukubaganiriza kuko urebye muri bo hari harimo ikibazo. Nabaganirije uburyo bashobora kuzamura imbaraga zabo no kwiha icyizere muri bo kuko urebye bo bamwe bari bamaze kwiheba ariko naganirije umwe ku wundi mbereka umusaruro wa Rayon Sports byose tubikora dushaka intsinzi kandi tuyigezeho.”

UMutoza Lomami Marcel amaze kwitwara neza mu mikino ibiri
UMutoza Lomami Marcel amaze kwitwara neza mu mikino ibiri

Umutoza wa AS Kigali Eric Nshimiyimana yavuze ko batanzwe kwinjira mu mukino kikaba ari cyo cyabagoye, gusa nanone avuga ko ari igitutu kibagiyeho.

Yagize ati “Iminota 12 bari bamaze kudutsinda ibitego bibiri bivuze ko tutinjiye mu mukino neza vuba bisaba imbaraga nyinshi tugerageza uburyo twagaruka tukishyura. Byatugoye kuko bahise bafunga bigumira inyuma. Ni igitutu kitugiyeho bidusaba imbaraga nyinshi. Ni ukureba ukuntu twatsinda tukareba n’aho bipfira, n’ibibazo Bihari.”

Mu yindi mikino, kuri Sitade Umuganda ikipe ya APR FC ibifashijwemo na Mugunga Yves watsinze igitego ku munota wa 42 na Bizimana Yannick ku munota wa 77 yatsinze ibitego 2 kuri kimwe cya Marine FC cyatsinzwe na Ishimwe Fiston ku munota wa 79.

Kiyovu Sports yagiye gutsindira ikipe ya Mukura VS mu rugo i Huye ibitego 2 kuri 1 , ibitego bya Opoku Mensah watsindiye Mukura ku munota wa 23 mu gihe Eric Ngendahimana yatsinze igitego cya mbere cya Kiyovu ku munota wa 74 naho Bigirimana Abedi ayitsindira igitego cya kabiri ku munota wa 80.

Yousef yishimana n'abafana ba Rayon Sports
Yousef yishimana n’abafana ba Rayon Sports

Kugeza ubu Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 20. Ku mwanya wa kabiri hari AS Kigali n’amanota 16 inganya na APR FC mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 hasozwa umunsi wa cyenda Police FC kuri sitade ya Kigali yakira Etincelles FC, Gicumbi FC i Gicumbi irakira Musanze FC.

Rayon Sports yaserutse muri uyu mwambaro iherutse kumurika
Rayon Sports yaserutse muri uyu mwambaro iherutse kumurika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka