Rayon Sports yongeye gutsinda Kiyovu ku itariki yayimanuriyeho-Amafoto

Ikipe ya Rayon Sports itsinze Kiyovu ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo.

Abafana ba Rayon Sports bakomeje guhabwa ibyishimo n'ikipe yabo
Abafana ba Rayon Sports bakomeje guhabwa ibyishimo n’ikipe yabo

Abakinnyi babanjemo

Rayon Sports : Ndayishimiye Eric Bakame, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Bimenyimana Bonfils Caleb, Mugisha Gilbert , Manishimwe Djaber

Kiyovu : Ndoli Jean Claude, Mbogo Ally, Ally Hassan, Ahoyikuye Jean Paul, Uwihoreye Jean Paul, Habamohoro Vincent, Mugheni Fabrice, Mustapha Francis, Habyarimana Innocent, Djuma Nizeyimana, Vino Ramadhan

Hari hashize amezi ane yuzuye neza aya makipe ahuye, kuko ubwo zaherukaga gukina hari ku itariki 15/06/2017, ubwo Rayon Sports yatsindaga Kiyovu bikayiviramo no guhita isubira mu cyiciro cya kabiri, gusa iza kugaruka mu cya mbere kuko Isonga Fc yahise isezera , none Rayon Sports yongeye kuyitsinda ibitego 2-0 nanone ku itariki 15/10/2017

Ku munota wa 5 w’umukino, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amahirwe yashobora kuvamo igitego, Moustapha Francis agerageje gushota Bakame awukuramo

Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kurusha ikipe ya Rayon Sports, aho abakinnyi barimo Djuma, Mugheni na Moustapha Francis bari bazonze ikipe ya Rayon Sports, bituma banabona koruneri eshanu mu minota 25 ya mbere.

Ku munota wa 26 w’umukino, Mugisha Gilbert wari ubanjemo umukino wa mbere muri Rayon Sports, yaje gusimburwa na Nova Bayama ku munota wa 26.

Abafana ba Rayon Sports bari bambaye imyenda ifite ubutumwa bageneye abafana ba Kiyovu Sports

Bati abaturanyi b'abanyarusaku, ni abafana ba Rayon babwiraga aba Kiyovu
Bati abaturanyi b’abanyarusaku, ni abafana ba Rayon babwiraga aba Kiyovu

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Rayon Sports yaje yisubiyeho, iza gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 54, igitego cyatsinzwe na Faustin Usengimana n’umutwe, ku mupira yari ahinduriwe neza na Manishimwe Djabel

Umukino ugana ku musozo, Nahimana Shassir yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya kabiri, ku mupira yari ahawe neza na Manishimwe Djbael, umukino urangira ari ibitego 2-0 bya Rayon Sports.

Amwe mu mafoto kuri uyu mukino

Abafana ba Kiyovu basaga nk'abacitse ku kibuga bari bagarutse
Abafana ba Kiyovu basaga nk’abacitse ku kibuga bari bagarutse
Mbere y'umukino, abakinnyi bahabwa amabwiriza n'umutoza Karekezi Olivier
Mbere y’umukino, abakinnyi bahabwa amabwiriza n’umutoza Karekezi Olivier
Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Umukino ugana ku musozo abafana ba Kiyovu n'aba Rayon bakozanyijeho, gusa Police yaje guhita ibihosha
Umukino ugana ku musozo abafana ba Kiyovu n’aba Rayon bakozanyijeho, gusa Police yaje guhita ibihosha
Ntarindwa Theodore (wambaye umupira w'icyatsi kibisi n'amadarubindi), ubwo abafana ba Rayon Sports bamuririmbiraga, ni nyuma y'amagambo yari amaze kuvuga kuri iyi kipe
Ntarindwa Theodore (wambaye umupira w’icyatsi kibisi n’amadarubindi), ubwo abafana ba Rayon Sports bamuririmbiraga, ni nyuma y’amagambo yari amaze kuvuga kuri iyi kipe
Nahimana Shassir afatanya na bagenzi be kwishimira igitego cya kabir yari atsindiye Rayon Sports
Nahimana Shassir afatanya na bagenzi be kwishimira igitego cya kabir yari atsindiye Rayon Sports
Ndoli Jean Claude nyuma yo gutsindwa yahisemo kwisomera ku tuzi
Ndoli Jean Claude nyuma yo gutsindwa yahisemo kwisomera ku tuzi
Abafana ba Kiyovu ubwo batsindwaga igitego
Abafana ba Kiyovu ubwo batsindwaga igitego
Faustin yarahindukiye yereka abafana izina rye ko rigihari
Faustin yarahindukiye yereka abafana izina rye ko rigihari
Kwizera Pierrot na Faustin Usengimana bishimira igitego
Kwizera Pierrot na Faustin Usengimana bishimira igitego
Faustin aha ubutumwa abo avugako batamuhaga icyizere
Faustin aha ubutumwa abo avugako batamuhaga icyizere
Yannick Mukunzi yishimira igitego
Yannick Mukunzi yishimira igitego
Uhereye ibumoso: Caleb, Pierrot, Faustin, Yannick, inyuma yabo Shassir na Manzi bishimira igitego
Uhereye ibumoso: Caleb, Pierrot, Faustin, Yannick, inyuma yabo Shassir na Manzi bishimira igitego
Usengimana Faustin ubwo yasimbukaga agatsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports
Usengimana Faustin ubwo yasimbukaga agatsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports
Manishimwe Djabel watanze imipira ibiri yavuyemo ibitego bibiri Rayon Sports yatsinze
Manishimwe Djabel watanze imipira ibiri yavuyemo ibitego bibiri Rayon Sports yatsinze
Rutanga Eric ku ruhande rw'ibumoso yatangaga imipira myinshi yashoboraga kuvamo ibitego
Rutanga Eric ku ruhande rw’ibumoso yatangaga imipira myinshi yashoboraga kuvamo ibitego
Nahimana Shassir watsinze igitego agaramye mu kirere
Nahimana Shassir watsinze igitego agaramye mu kirere
Abafana ba Rayon Sports bari babukereye nk'abaje mu birori
Abafana ba Rayon Sports bari babukereye nk’abaje mu birori
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Amagambo bamaze iminsi bavugira ku mateleviziyo ashize ivuga. Uwahoze ayivuga imyato avuga ko Rayon ari umugore wa Kiyovu ararigitira he? Ni yihanagure.

Kagina yanditse ku itariki ya: 15-10-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka