Rayon Sports yongeye gutsinda Intare, Kiyovu izamukira ku giceri (AMAFOTO)

Mu mikino isoza indi y’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itinze Intare Fc ibitego 2-0, naho Kiyovu izamuka mu makipe yatsinzwe

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hakinwaga imikino ya nyuma yo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro, aho hari hanategerejwe kumenya andi makipe yatsinzwe aza kwiyongera ku yahise abona itike ya 1/8 bidasubirwaho.

Kuri Stade ya IPRC Kicukiro, ikipe y’Intare yari yakiriye Rayon SPorts yari yayitsinze ibitego 4-0 mu mukino ubanza, aho umukino waje kurangira Rayon Sports itsinze Intare ibitego 2-0.

Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyatsinzwe na Sugira Ernest nyuma yo gucenga ba myugariro babiri b’Intare FC, naho icya kabiri gitsindwa na Iragire Saidi n’umutwe kuri koruneri yari itewe na Mugisha Gilbert.

Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino

Eric Irambona wari kapiteni kuri uyu mukino, ahereza umupira Sugira Ernest
Eric Irambona wari kapiteni kuri uyu mukino, ahereza umupira Sugira Ernest
Iragire Saidi atsinda igitego cya kabiri, aho umunyezamu yasimbukaga umupira ntawufate
Iragire Saidi atsinda igitego cya kabiri, aho umunyezamu yasimbukaga umupira ntawufate

Mu yindi mikino, ikipe ya APR FC i Ngoma yahatsindiye Etoile de l’Est igitego 1-0, i Nyamirambo Police itsinda Musanze kuri Penaliti 4-2, nyuma y’aho amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 mu mikino yombi.

APR FC yatsindiye Etoile de l
APR FC yatsindiye Etoile de l’Est iwayo ihita inayisezerera

I Rubavu, ikipe ya Marines yari yaratsinzwe ibitego 3-1 na Gorilla, yaje kwihimura iyitsinda ibitego 3-0, Bugesera itsindwa na Mukura ibitego 3-2, naho Gicumbi isezerera Rwamagana iyitsinze ibitego 2-0.

Amakipe 16 yabonye itike ya 1/8
Amakipe 16 yabonye itike ya 1/8

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Congs to Rayon, mwakoze icyo mwagombaga gukora

Fayi yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Komeza utsinde tukirinyuma brovo Rayon!!!!!

Theo yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka