Rayon Sports yongeye gutsikira mbere yo guhura na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports inganyije na AS Kigali igitego 1-1, ihita irushwa na APR Fc amanota atandatu mbere y’uko bahura

Mu mukino wasozaga imikino y’ibirarane wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports ihanganyirije na AS Kigali igitego 1-1.

Ikipe ya Rayon Sports yari yafunguye amazamu ku munota wa 26 w’umukino, ku ishoti rikomeye rya Coup-Franc ryatewe na Mutsinzi Ange, nyuma y’ikosa ryari rikorewe Jonathan Rafael da Silva.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, As Kigali yaje kwishyura igitego, nyuma y’aho abakinnyi ba Rayon Sports bari batakaje umupira mu kibuga hagati, Flank Kalanda arazamuka yitsindira neza igitego.

Nyuma yo gutakaza uyu mukino, ubu Rayon Sports irarushwa na APR FC amanota 6, Shampiona ikazasubukurwa aya makipe yombi ahita ahura.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports: Mazimpaka André, Iradukunda Eric Radu, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Rutanga Eric, Donkor Prosper, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Jonathan Rafael Da Silva, Michael Sarpong, Jules Ulimwengu

AS Kigali: Bate Shamiru, Niyomugabo Claude, Benedata Janvier, Ngandu Omar, Bishira Latif, Ntate Djumaini, Ntamuhanga Djumaini, Ishimwe Kevin, Nsabimana Eric, Ndayisenga Fuadi, Kalanda Franck

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reka apr yitwarire igikombe murugo arko hanze ntibikore nuwo mukino wa apr na reyo aper iza wunsinda kbs

strenger yanditse ku itariki ya: 1-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka