Rayon Sports yongeye gutakaza, Rutsiro itsinda AS Kigali (AMAFOTO)

Mu mikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona, ikipe ya AS Kigali na Rayon Sports ntizabashije kwikura imbere ya Rutsiro Fc na Musanze FC zari zabasanze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari yasubukuwe, aho amakipe yari yakiriye imikino kuri Stade ya Kigali atabashije kwegukana intsinzi.

Rutsiro Fc, yabimburiye andi makipe kubona amanota atatu

Umukino wabimburiye indi ni umukino ikipe ya AS Kigali yari yakiriyemo Rutsiro Fc kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera i Saa Sita n’igice, umukino waje kurangira Rutsiro ari yo yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-1.

Ikipe ya Rutsiro ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 30 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Nkubito Hamza, AS Kigali iza kukishyura kuri penaliti yatewe na Shabani Hussein Thcabalala, Rutsiro itsinda icya kabiri ku munota wa 81 gitsinzwe na Jules Wartanga

Rayon Sports yongeye gutakaza amanota

Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga kunganya na Gicumbi 0-0, yongeye kunganya ubusa ku busa na Musanze Fc mu mukino nawo wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, bituma icyizere cyo guhatanira igikombe cya shampiyona gikomeza gutakara.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Nizigiyimana Karim Mackenzi, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Niyigena Clement, Habimana Hussein, Nishimwe Blaise, Sanogo Souleymane, Mushimiyimana Mohamed, Muhire Kevin, Essomba Willy Onana, Manace Mutatu Mbedi

Musanze: Ntaribi Steven, Niyitegeka Idrissa, Dusabe Jean Claude, Lulihoshi Hertier François, Dushimumugenzi Jean, Nyandwi Saddam, Nyirinkindi Saleh, Nshimiyimana Amran, Ben Ocen, Eric Kanza Angua, Namanda Luke Wafula

Uko imikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona wagenze n’indi iteganyijwe

Ku wa Gatandatu tariki 15/01/2022

AS Kigali 1-2 Rutsiro FC
Etincelles FC 0-1 Marine FC
Rayon Sports FC 0-0 Musanze FC
Espoir FC 0-0 Etoile de l’Est FC

Ku Cyumweru tariki 16/01/2022

Gorilla FC vs Bugesera FC, Kigali Stadium - 12.30PM
Kiyovu SC vs APR FC, Kigali Stadium - 15.00PM

Ku wa Mbere tariki 17/01/2022

Gasogi United vs Gicumbi FC, Kigali Stadium - 15.00
Mukura VS&L vs Police FC, Huye Stadium - 15.00

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka