Rayon Sports yongeye gusubukura ibiganiro n’uruganda rwa Skol

Ikipe ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo mukuru SKOL Brewery Ltd bagiranye ibiganiro na komite nshya ya Rayon Sports

Hashize iminsi abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abayobora uruganda rwa Skol mu Rwanda, bagirana ibiganiro bigamije kuvugurura amasezerano bafitanye ariko ntibabashe kumvikana.

Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports na Skol mu biganiro kuri uyu wa Kabiri
Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports na Skol mu biganiro kuri uyu wa Kabiri

Ku buyobozi bwa Munyakazi Sadate, impande zombie zaranzwe no kutumvikana ndetse hakazamo no guterana amagambo aho buri ruhande rwavugaga ko ubundi butabwubaha, ndetse Rayon Sports ikavuga ko SKOL Brewery Ltd ibafitiye umwenda, naho uru ruganda rukabihakana.

 Tariki ya 16 Gicurasi 2020, ubwo Rayon Sports ihagarariwe na Dr Emile Claude Rwagacondo ndetse na Paul Muvunyi bagiranaga ibiganiro na Skol
Tariki ya 16 Gicurasi 2020, ubwo Rayon Sports ihagarariwe na Dr Emile Claude Rwagacondo ndetse na Paul Muvunyi bagiranaga ibiganiro na Skol

Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Murenzi Abdallah wari usimbuye Munyakazi Sadate, bwagerageje kuganira na Skol ndetse banemeranya kuzamura amafaranga bahaga iyi kipe, Rayon Sports iza no gutangaza ko ibyavugwaga ko ifitiwe umwenda Atari ukuri.

Hashize imyaka itandatu impande zombi zikorana
Hashize imyaka itandatu impande zombi zikorana

Byaje kurangira izi mpande zombi zitumvikanye ku masezeramo mashya, aho bimwe mu byo batumvikanye byavuzwe harimo kuba uru ruganda rwarifuzaga kugira imyanzuro rugiramo uruhare mu miyoborere ya Rayon Sports.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 27/08/2020, ni bwo komite nshya ya Rayon Sports yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Skol, aho batangaje ko bitanga icyizere.

Babinyujije ku rubuga rwa Twitter, ubuyobozi bwa SKOL Brewery Ltd bavuze ko bagiranye ibiganiro byiza na komite nshya bigamije ubufatanye mu gihe kiri imbere, ibiganiro byanitabiriwe na Dr Rwagacondo Emile nawe wahoze ari Perezida wa rayon Sports mu bihe byashize.

“Kuri uyu mugoroba, SKOL Brewery Ltd yishimiye kwakira Komite nshya y’Umuryango Rayon Sports ndetse n’umwe mu babaye abayobozi bawo, Dr Claude Rwagacondo. Twagiranye ibiganiro byiza ku bufatanye bwacu no ku hazaza ha Rayon Sports FC.”

Uru ruganda rwa SKOL rwasinye amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports y’imyaka 3 yagombaga kurangira muri 2017, aho yagombaga kujya iha iyi kipe Miliyoni 47 Frws ku mwaka, nyuma muri 2017 baza gusinya andi masezerano y’imyaka itanu aho Rayon Sports yagombaga kujya ihabwa miliyoni 66 Frws ku mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka