Rayon Sports yishyuwe asaga Miliyoni eshatu ngo irekure Bonfils Caleb

Bimenyimana Bonfils Caleb wari rutahizamu wa Rayon Sports, yamaze kwerekeza mu ikipe ya FK RĪGAS FUTBOLA SKOLA yo muri Latvia

Nyuma y’iminsi yerekeje hanze y’u Rwanda ariko agatinda gusinyira ikipe yavugaga ko yerekejemo, Bimenyimana Bonfils Caleb mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo yamaze gusinya mu ikipe ya RFS (FK RĪGAS FUTBOLA SKOLA yo muri Latvia).

Caleb yamaze gusinya muri RFS muri Latvia
Caleb yamaze gusinya muri RFS muri Latvia

Nk’uko twabitangarijwe na Visi-Perezida wa Rayon Sports Muhirwa Freddy, yatangaje ko iyi kipe yaguze Caleb ibihumbi 40 by’amadollars, ariko amasezerano Rayon Sports yari ifitanye n’uyu mukinnyi atuma Rayon Sports ibona gusa 10% byayo, ahwanye na 3,620,163 Frws.

Yagize ati "Twabanje kugira ikibazo cy’uko yari afite amasezerano abiri avuguruzanya, amwe yavugaga ko tugomba kubona 40%, indi ikavuga 10%, ariko twaje kwicara nk’ubuyobozi dusanga si ngombwa ko duhora muri ibyo, Caleb yaradukiniye, yaduhaye ibyo afite, ubu twabahaye ya Rayon Sports bazashyiraho ibihumbi bine by’amadollars"

Caleb yari amaze umwaka n'igice muri Rayon Sports
Caleb yari amaze umwaka n’igice muri Rayon Sports

Iyi kipe Caleb kugeza niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Latvia, aho ifite amanota 18 muri Shampiyona igeze ku munsi wa Gatandatu, ikaba yaratsinze imikino yose imaze gukina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hahahah tugize amahirwe tubonye ayo twishyura abakinnyi uku kwezi kwa Kane naho ubundi rwakingaga babili

Sembagare john yanditse ku itariki ya: 18-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka