Rayon Sports yihimuye kuri Mukura iyinyagirira i Huye (AMAFOTO)

Mu mukino w’umunsi wa 17 waberaga kuri Stade Huye, Rayon Sports yahatsindiye Mukura ibitego 3-0, ihita inayambura umwanya wa kabiri

Ni nyuma y’imikino ibiri Mukura itsinda Rayon Sports, harimo igikombe cy’Amahoro aho Mukura yatsinze Rayon Sports kuri Penaliti, ndetse n’umukino ubanza wa Shampiyona aho Mukura yatsindiye Rayon Sports i Nyamirambo ibitego 2-1.

Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu n’umutwe, kuri koruneri yari itewe na Eric Rutanga, hari ku munota wa 10 w’igice cya mbere.

Niyonzima Olivier Sefu yasimbutse atsinda igitego n
Niyonzima Olivier Sefu yasimbutse atsinda igitego n’umutwe

Nyuma y’iminota mike Eric Rutanga yahinduye umupira muremure, Michael Sarpong ahita aca mu rihumye ba myugariro ba Mukura, ahita atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports, nyuma yo gutera ishoti rikomeye umunyezamu ntiyamenya aho umupira unyuze, aha hari ku munota wa 28.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya kabiri cya Michael Sarpong
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya kabiri cya Michael Sarpong
Abafana ba Rayon Sports mu byishimo
Abafana ba Rayon Sports mu byishimo
Habimana Hussein na Michael Sarpong
Habimana Hussein na Michael Sarpong

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ku munota wa 65 Michael Sarpong yongeye gutera ishoti rikomeye, umunyezamu wa Mukura awukuramo, Jules Ulimwengu ahita asongamo kiba igitego cya gatatu cya Rayon Sports.

Michael Sarpong acungiwe hafi na Iragire Saidi wa Mukura
Michael Sarpong acungiwe hafi na Iragire Saidi wa Mukura

Abakinnyi babanje mu kibuga

Mukura VS yabanje mu kibuga
Mukura VS yabanje mu kibuga

Mukura VS: Wilonja Ismail, Rugirayabo Hassan, Mutijima Janvier, Iragire Saidi (Tubane James 59’), Nshimirimana David, Gael Duhayindavyi, Munyakazi Youssuf, Ciza Hussein ((c) Kubwimana Cedrick 90’), Iradukunda Bertrand, Twizerimana Onesme, Iddy Saidi Djuma (Lomami Frank 52’).

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga

Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Habimana Hussein, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Donkor Prosper, Michael Sarpong, Kakule Mugheni, Ulimwengu Jules (Mugisha Gilbert 88’).

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Reyo imazegusinyisha abakinyi bangahe,

Sindayigaya yanditse ku itariki ya: 5-07-2020  →  Musubize

Ndasuhuza nonekotutakureba urutonde ese ruhagoyacu ntigikora murakoze

Hakizimana yanditse ku itariki ya: 23-02-2019  →  Musubize

Rayon sport yaturaje neza. Ikomereze aho. APR niyo isigaye.

Paccy yanditse ku itariki ya: 23-02-2019  →  Musubize

Rayon yacu ituraje neza izadutsindire na APR

Muhawe yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Rayon ituraje neza izadutsindire na APR.

Muhawe yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Rayon ituraje neza izadutsindire na APR.

Muhawe yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

OH.RAYON.NDISHIMYE.UNDAJENEZA

NSANZIMANACLAVER. yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka