Rayon Sports yerekeje Nigeria n’icyizere cyo gusezerera Enyimba Fc

Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports bahagurutse i Kigali basezeranyije abafana ko bagiye kwitwara neza muri Nigeria, bagasezerera Enyimba Fc kuri iki cyumweru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ikipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kanombe na Rwandair yerekeza Lagos muri Nigeria, aho izava mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ihita yerekeza mu gace ka Aba ko muri Leta ya Abia aho izakinira na Enyimba.

Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi 19 barimo na Eric Rutanga utazakina uyu mukino, aho bagiye bayobowe na Paul Muvunyi Perezida w’iyi kipe ndetse n’abayobozi muri FERWAFA.

Robertinho afite icyizere cyo gukora andi mateka
Robertinho afite icyizere cyo gukora andi mateka

Mu myitozo ya nyuma iyi kipe yaraye ikoreye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umutoza Roberto Oliviera Goncalves do Calma uzwi nka Robertinho, yatangaje ko ikipe bagiye gukina nayo bayubaha ariko biteguye gukora ibishoboka byose bakayisezerera.

Yagize ati " Twiteguye neza uyu mukino ukomeye, tugiye hariya dufite intego zo gutsinda uyu mukino, amahirwe azaboneka tugomba kuyabyaza umusaruro, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dutsinde, hari Rutanga udahari ariko twizeye ko Eric Irambona azitwara neza kuko no muri Algeria yitwaye neza"

Abafana bafite icyizere, abakinnyi bati mushyire umutima hamwe
Abafana bafite icyizere, abakinnyi bati mushyire umutima hamwe

Bimenyimana Bonfils Caleb nawe ati nta gitutu dufite, wa munyezamu naramwize neza

Bimenyimana Bonfils Caleb ngo yiteguye gukosora ibitaragenze neza mu mukino ubanza
Bimenyimana Bonfils Caleb ngo yiteguye gukosora ibitaragenze neza mu mukino ubanza

Yagize ati "Morale ni yose twiteguye neza, Enyimba nta gitutu iduteye, n’ubwo umukino wa mbere bitagenze neza kubera umunyezamu watugoye, ariko nafashe umwanya wo kumwiga ndi njyenyine, nizeye kuzabona intsinzi n’igitego"

Muhire Kevin ngo yiteguye gucenga aba bagabo ba Enyimba akagera muri 1/2
Muhire Kevin ngo yiteguye gucenga aba bagabo ba Enyimba akagera muri 1/2

Muhire Kevin umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mukino ubanza, yabwiye abafana ngo bashyire umutima hamwe, kuko imyiteguro bafite ibemerera gusezerera Enyimba Fc kugera muri 1/2.

"Tumeze neza kandi morale ni yose, icya mbere ni ukubanza kubaha uwo tugiye gukina, umutoza yadusabye kwigirira icyizere kandi tukaba twatera n’amashoti ya kure kandi turizera ko ibitego bizaboneka, icyizere kirahari cyo kuzayisezerera, abafana bashyire umutima hamwe tuzayisezerera tugere muri 1/2" Muhire Kevin aganira n’itangazamakuru

Enyimba Fc yahawe integuza n'abakinnyi ba Rayon Sports
Enyimba Fc yahawe integuza n’abakinnyi ba Rayon Sports

Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yajyanye muri Nigeria

Bashunga Abouba, Kassim Ndayisenga, Manishimwe Djabel, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Mugisha Francois, Nyandwi Sadam, Nova Bayama, Mugume Yasin, Abdul Rwatubyaye, Eric Irambona, Gilbert Mugisha, Eric Rutanga, Kevin Muhire, Bon Fils Caleb Bimenyimana, Olivier Niyonzima, Ange Mutsinzi, Prosper Kuka Donkor na Christ Mbondi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rayon Sports turakwemera cyane tukwifurije amahirwe masa IMANA Y’I RWANDA ibane nawe mungendo zose uzakora.

PHILBERT yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka