Rayon Sports yerekeje muri Libya gushaka itike y’amatsinda (Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Libya aho igiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2023-2024.

Iyi kipe igiye gukina na Al Hilal Benghazi yagombaga guhaguruka ku Kibuga cy’indege ppuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku isaha ya saa 16h25 ariko indege itinda guhaguruka kubera ikibazo cy’ikirere.

Iraguha Hadji (iburyo) na Mucyo Didier Junior
Iraguha Hadji (iburyo) na Mucyo Didier Junior

Biteganyijwe ko inyura Addis Ababa muri Ethiopia maze ihamare amasaha abiri mbere yo gukomereza i Cairo mu Misiri, naho baramara amasaha atanu bagahita bafata indege ibajyana mu mujyi wa Benghazi bazakiniramo muri Libya.

Mitima Isaac (iburyo) na Mujyanama Fidele ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe
Mitima Isaac (iburyo) na Mujyanama Fidele ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe

Abakinnyi Rayon Sports yajyanye muri Libya 22 ariko i Kigali hakaba hahagurutse 20 batarimo Aruna Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel bari mu ikipe y’u Burundi ifite umukino uyu munsi, ariko bazasanga ikipe muri Libya kuwa Kane, aba kandi biyongeraho n’abandi bagize urwego rwa tekinike(Abatoza n’abandi...) kongeraho n’abahagarariye ubuyobozi bw’ikipe.

Umunyezamu Hategekimana Bonheur yari aherekejwe
Umunyezamu Hategekimana Bonheur yari aherekejwe

Biteganyijwe ko ikipe izagera muri Libya kuri uyu wa Gatatu saa yine na 45 za mu gitondo mu gihe umukino uteganyijwe kuwa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023 saa mbili zijoro, uwo kwishyura wo ukazabera mu Rwanda ku wa 29 Nzeli 2023 saa 18h00 kuri Kigali Pele Stadium.

Umunya-Sudani Eid Abakar Mugadam
Umunya-Sudani Eid Abakar Mugadam
Myugariro Nsabimana Aimable
Myugariro Nsabimana Aimable
Rutahizamu Charles Bbaale ari mu bategerejweho ibitego
Rutahizamu Charles Bbaale ari mu bategerejweho ibitego
Umunyezamu Simon Tamale nawe yajyanye n'ikipe muri Libya
Umunyezamu Simon Tamale nawe yajyanye n’ikipe muri Libya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka