Ku i Saa Saba z’ijoro zibura iminota mike, ikipe ya Rayon Sports nibwo yahagarutse i Kigali, aho igomba kunyura Addis Abeba muri Ethiopia yerekeza i Maputo muri Mozambique, aho igomba gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup.
Mu mukino ubanza wabereye i Kigali tariki 06/04/2018, Rayon Sports yari yatsinze iyi kipe ibitego 3-0, harimo bibiri bya Shaban Hussein Tchabalala ndetse na kimwe cya Muhire Kevin.
Mbere y’uko iyi kipe ihaguruka, umutoza Ivan Jacky Minnaert yabwiye itangazamakuru ko batagiye kuryama ku bitego batsindiye i Kigali, ahubwo ko bagiye gushaka ibindi kandi bafite icyizere
Yagize ati " Uyu mukino ufite agaciro gakomeyei cyane ku ikipe yacu, ni amahirwe adasanzwe twaba tubonye yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup bwa mbere ku ku ikipe yo mu Rwanda, tugiye gukina nka Rayon Sports dushaka itike y’amatsinda."
Abakinnyi 18 Rayon Sports ijyana muri Mozambique:
Abanyezamu :
Ndayishimiye Eric Bakame
Ndayisenga Kassim
Ba myugariro :
Faustin Usengimana
Mutsinzi Ange
Mugabo Gabriel
Nyandwi Saddam
Eric Rutanga
Manzi Thierry
Abakina hagati :
Kevin Muhire
Niyonzima Olivier Sefu
Yannick Mukunzi
Mugisha Francois
Ba rutahizamu:
Yassin Mugume
Shassir Nahimana
Djabel Manishimwe
Shaban Hussein Tchabalala
Ismaila Diarra
Christ Mbondi
Amwe mu mafoto yaranze imyitozo
Uyu mukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki 18/04/2018 guhera i Saa moya z’ijoro ku i saha y’i Kigali, izabasha gusezerera indi ikazahita ibona itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mana Data wa twese turakwinginze kugirango utugende imbere dore wabanye natwe muminsi yashize udushoboza gutsinda iriya kipe ariko kandi urugamba ruracyari rwose kuko twatsinze mu iminota mirongo 90 nabo badutsinda muyindi isigaye kandi Mana wibukeko utaduhagaze imbere iriya iwabo ntawundi wo kutuvugira niyompamvu mfashe uyu mwanya kugirango nkwinginge nkusaba ko umurimo watangiye wo kutugirira neza wawukomeza kandi nziko iyo uri kumwe numuntu antacyo atashobora. Mana nyiringabo ndakwinginze cyane ntuzadutererane koko kudutererana kwawe ni ukuduteza abantu kandi wari watwambitse icyubahiro tukishima hanyuma tukagushima none rero guma kubana natwe ndetse kuko nizeye uzagumana natwe no ukaduha gutsinda tukanakomeza mu amatsinda naho uzaguma kubana natwe kuko umugambi udufiteho nimwiza kandi izina Rayon Sports urifitiye umugambi mwiza wo kurizamura ukarimenyekanisha kuruhando mpuzamahanga Africa yose ikarimenya ndetse n’isi yose ikarimenya mubyiza uhereye mubigwi byo gutsinda kandi ibyawe bizira igihe niba igihe ari iki turabyizeye kuko ntamugambi wawe ujya uhera narimwe Amina
RAYON SPORT IGIYE KWANDIKA AMATEKA MUMUPIRA W’ URWANDA TWE ABAKUNZI BAYO TUYIRINYUMA