Rayon Sports yemerewe ko imikino isigaje kwakira ishyirwa nijoro

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemererwa ko imikino yose isigaje kwakira mu mikino ibanza izajya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

Mu nama yateraniye kuri Ferwafa muri iki gitondo igahuza ubuyobozi bwa Ferwafa, Rayon Sports ndetse n’andi makipe bazakira mu mikino ibanza irangiye icyifuzo cya Rayon Sports cyemewe.

Amakipe yari yatumiwe muri iyi nama na Ferwafa arimo Etincelles, Marines, Police Fc na AS Muhanga, ari nayo makipe Rayon Sports isigaje kwakira mu mikino ibanza aho yose yari yarashyizwe Saa Cyenda zuzuye

Rayon Sports yari yagaragaje imbogamizi z'uko igihe imikino ibera abafana benshi baba bakiri mu kazi
Rayon Sports yari yagaragaje imbogamizi z’uko igihe imikino ibera abafana benshi baba bakiri mu kazi

Rayon Sports mu minsi ishize yandikiye Ferwafa iyisaba ko imikino yakiriye izajya iba Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kubera ko imikino yose izakira yashyizwe mu mibyizi, mu gihe yo izajya isura andi makipe mu mpera z’icyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

kbx Ferwafa yabimenyeko Rayon Sport tuba twihuta ntanakavuyo peeeee

kaboss yanditse ku itariki ya: 31-10-2019  →  Musubize

Yeeh Ferwafa ikorera abanyamuryango nayo ariyo makipe ayigize kd namakipe nabanyarwanda kumva ingorane nimbogamizi zacu rero ni ubipfura kabisa Coup de chappon kuri FERWAFA

Dufatanye Benjamin Lucky yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

Ferwafa yakoze kumva ubusabe bwa rayon sport FC kuko rwose byagaragaraga ko Calendrier yari iyibangamiye nk’ikipe itunzwe n’abafana bayo nta handi ikura.

Claude yanditse ku itariki ya: 24-10-2019  →  Musubize

EREGA NIKIPE YARUBANDA

UWAMUNGU yanditse ku itariki ya: 24-10-2019  →  Musubize

ko ubusabe bw’ikipe yarubanda bwemewe kuko yariyarahohotewep!

MUGABO Giaume yanditse ku itariki ya: 24-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka