Rayon Sports yegukanye igikombe cya cyenda cya Shampiyona (AMAFOTO)

Nyuma yo gutsindira Kirehe Fc ibitego 4 ku busa bwa Kirehe iri iwayo i Nyakarambi,
Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona cya kenda.

Ni umukino ubanziriza uwa nyuma Rayon Sports yasabwaga gutsinda ngo yegukane igikombe cya Shampiyona, aho Rayon Sports yitsindiye Kirehe ihita inegukana igikombe cya Shampiyona.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 25, ku gitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu, ni nyuma y’umupira yari ahawe neza n’umutwe na Manishimwe Djabel.

Ku munota wa 37, Rayon Sports yaje kubona Penaliti, nyuma y’aho umukinnyi wa Kirehe yari akoze umupira n’ukuboko, yatewe neza na Michael Sarpong, igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yaje gutsinda igitego cya gatatu, igitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu, ndetse na Michael Sarpong aza gutsinda igitego cya kane, umukino urangira ari ibitego 4-0.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Mazimpaka André, Iradukunda Eric Radu, Irambona Gisa Eric, Manzi Thierry (c), Habimana Hussein, Mutsinzi Ange, Donkor Prosper, Mugheni Fabrice, Manishimwe Djabel, Jules Ulimwengu na Michael Sarpong.

Kirehe FC: Musoni Theophile, Nkurikiye Jackson, Habimana Youssuf, Nzabonimpa Prosper, Cyuzuzo Ally, Habumuremyi Gilbert, Karim Patient, Masum Abdallah, Muhoza Trésor, Bugingo Samson, Kanani Abuba. 

Photos: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka