Rayon Sports yatunguwe, Kiyovu na Gasogi zitwara neza hanze (AMAFOTO)

Umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, watangiye Rayon Sports itakaza, naho Kiyovu, Gasogi na Marines zicyura amanota atatu yuzuye.

Ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda, nyuma y’amezi umunani shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ihagaze, kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 yari yasubukuwe, imikino ikaba yakinwe nta bafana bari ku kibuga.

Marines na Gorilla, umukino wafunguye shampiyona mu Rwanda

Ku i saa saba zuzuye, ikipe ya Marines na Gorilla FC izamutse mu cyiciro cya mbere ni zo zabimburiye andi makipe, mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu. Umukino warangiye Marines itsinze Gorilla FC ibitego 2-0, byatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ndetse na Ndayishimiye Thierry.

I Rubavu, Rayon Sports yatangiye itakaza kuri Rutsiro FC

Ikipe ya Rayon Sports yari yerekeje mu Karere ka Rubavu, yahanganyirije na Rutsiro igitego 1-1, aho Rutsiro ari yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Cedrick Munyurangabo, Rayon Sports iza kwishyurirwa na Niyibizi Emmanuel kuri Coup-Franc.

I Huye, Mukura yatangiye nabi, Kiyovu itangira itanga icyizere

Kuri Stade Huye, ikipe ya Kiyovu Sports yahatsindiye Mukura VS ibitego 3-1, ibitego byatsinzwe na Dusingizimana Gilbert, Abedi Bigirimana ndetse na Serumogo Ally, naho Mukura itsindirwa na Gael Duhayindavyi kuri Penaliti.

Gasogi yasanze Sunrise mu rugo iyihatsindira 3-1

Ikipe ya Gasogi yari yerekeje mu Karere ka Nyagatare yahakuye amanota atatu nyuma yo kuhatsindira Sunrise ibitego 3-1. Ni ibitego byatsinzwe na Twagirimana Innocent ku ruhande rwa Sunrise, Bertrand Iradukunda watsinze ibitego bibiri bya Gasogi, na Ndayisenga Jean D’Amour wa Sunrise witsinze igitego.

Uko imikino yose yagenze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rayor sport nakigenda niba itangiye itakaza kumakipe mato noa rutsiro

Ndahiri yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka