Rayon Sports yatsinzwe umukino wa gatatu wa gicuti

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutakaza umukino wa gicuti, aho yatsinzwe na Villa yo muri Uganda mu mukino wabereye i Nyamirambo

Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Sc Villa yaturutse Uganda, umukino waje kurangira ikipe ya Rayon Sports iwutsinzwe igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa 66.

Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi bakinnye neza uyu munsi muri Rayon Sports
Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi bakinnye neza uyu munsi muri Rayon Sports

Uyu mukino wa Rayon Sports ubaye umukino wa gatatu iyi kipe itsinzwe nyuma y’uwo yatsinzwe na Simba yo muri Tanzania igitego 1-0, ndetse n’uwo yatsinzwe n’Amagaju ibitego 2-1

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Ndayishimiye Jean Luc (Bakame), Mayor, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Niyonzima Seif, Nova Bayama, Tamboura, Shassir Nahimana.

SC Villa: Kirya Samson, Bakasa Musa, Adriko John, Kajongole Henry, Kiyemba Ibrahim, Kisozi Nicholas, Kirya Ambrode, Efurude Abbel, Senkaba, Serunkuma Simon, Kayambadde Allan.

Amwe mu mafoto kuri uyu mukino

Bimenyimana Bonfils Kaleb yakinnye iminota mike ahita avunika
Bimenyimana Bonfils Kaleb yakinnye iminota mike ahita avunika
Abatoza ba Rayon Sports nyuma y'umukino
Abatoza ba Rayon Sports nyuma y’umukino
Karekezi Olivier yatangaje ko ubu rutahizamu yumva afite ari Kaleb, abandi ntiyabashimye
Karekezi Olivier yatangaje ko ubu rutahizamu yumva afite ari Kaleb, abandi ntiyabashimye
Mukunzi Yannick yabanje ku ntebe y'abasimbura
Mukunzi Yannick yabanje ku ntebe y’abasimbura
Kaleb akigera mu kibuga yahise atsinda igitego ariko umusifuzi aracyanga
Kaleb akigera mu kibuga yahise atsinda igitego ariko umusifuzi aracyanga
Kaleb avanwa mu kibuga
Kaleb avanwa mu kibuga
Yannick nyuma y'umukino we wa mbere muri Rayon Sports
Yannick nyuma y’umukino we wa mbere muri Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MWIRIWE NDAGIRANGO MUMBWIRE AMAKURU MUMAGAJU NDABEMERA CYANE

NSANZIMANA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Olivier humura ntabwoba dufitiye equipe yacu nziko iyo kipe yawe ari nziza gusa niba koko Dialla atazaza nibagushakire umwataka abo rwose ningwizamurongo bazakuvunisha nakarebu rwose nibamureke yitahire peeeee bashake undi mwiza kandi uganda haba abakinnyi bahendutse kandi babahanga

SCHADRACK yanditse ku itariki ya: 2-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka