Rayon Sports yatsinzwe na Vipers SC ku munsi w’Igikundiro.

Mbere yo gutangira umwaka w’imikino wa 2022-2023 ikipe ya Rayon Sports yateguye umukino wa gicuti wayihuje n’ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda itsindwa igitego 1-0.

Imbere y’abakunzi ba Rayon Sports bari buzuye sitade ku cyigero cya 99% umukino wari mwiza mu kibuga ku makipe yombi,ikipe ya Vipers SC yatangiye ihererekanya umupira neza abakinnyi bayo babonana neza kurusha Rayon Sports.

Guhererekanya neza kwa Vipers SC byayibyariye umusaruro ku munota wa gatatu ku mupira Bobosi Byaruhanga yarebye umunyezamu Hategekimana Bonheur waruhagaze nabi amuterera umupira kure abonera ikipe ye igitego cya mbere.

Muri rusange uretse igitego cya kare Rayon Sports yatsinzwe nayo yitwaye neza ihererekanya umupira binyuze ku bakinnyi nka Mbirizi Eric, Essomba Willy Onana,Ndekwe Felix, Tuyisenge Aresene winjiye asimbuye akitwara neza nayo yakinnye neza muri rusange gusa ibura amahirwe yo gutera mu izamu umukino urangira itsinzwe igitego 1-0.

Abakinnyi barimo kapiteni Rwatubyaye Abdoul wakize imvune ariko ugikeneye kugaruka neza nyuma yo kumara igihe adakina, Eric Ngendahima n’umunyezamu Hakizimana Adolphe ntabwo bakinnye uyu mukino.

Rayon Sports izatangira shampiyona umunsi wa mbere tariki 19 Kanama 2022 ikina n’ikipe ya Rutsiro FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi nebyi n’igice.

Reba ibindi muri izi videwo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

AMAKURUYUMUZAMU

NIRINGIYIMANA yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

TABAZO TUZATSINDA

mupenzi pacifique yanditse ku itariki ya: 16-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka